AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda ruramagana Raporo irushinja gufungira kwa Kabuga abarimo Indaya n’Abatinganyi ngo rusukura Kigali

U Rwanda ruramagana Raporo irushinja gufungira kwa Kabuga abarimo Indaya n’Abatinganyi ngo rusukura Kigali
28-09-2021 saa 10:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2114 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW) irushinja guhohotera bimwe mu byiciro by’abaturage bafungirwa ahazwi nko kwa Kabuga ngo bikorwa mu rwego rwo gusukura umujyi wa Kigali.

Ni Raporo yasohowe na HRW kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ivuga ko ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, rwakoresheje uburyo bwose bwo gutuma Umujyi wa Kigali ugaragara neza.

HRW ivuga ko icyo gihe ubuyobozi bw’u Randa bwafunze bamwe mu bantu ngo bagaragaraga ko bagaragaza nabi isura ya Kigali barimo abazunguzayi, indaya, abaryamana bahuje ibitsina (abazwi nk’Abatinganyi) ndetse n’inzererezi.

Ngo aba bantu bafungiye mu kigo cy’inzererezi kizwi nko kwa Kabuga giherereye mu Mujyi wa Kigali ngo barundwamo ari benshi ubundi bakorerwa ibikorwa bibi nko gukubitwa buri gihe.

HRW yakunze gusohora ibyegeranyo nk’ibi bihindanya isura y’u Rwanda ariko Guverinoma na yo ntihweme kuyinyomoza, muri iyi raporo yawo ivuga ko abari bafungiwe kwa Kabuga batahabwaga ibya ngombwa bikenerwa nk’amafunguro ndetse n’amazi.

Ni ibirego by’ibicurano

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yalonde Makolo yanyujije ubutumwa kuri Twitter agaragaza ko iriya raporo ya HRW nta kuri na guto ifite ahubwo ko igamije guhindanya isura yarwo.

Yagize ati “Raporo ya HRW yacuzwe ihamije guhindanya urwego rw’Ubukungu bwacu ikoresheje ibirego bidafite ishingiro.”

Yakomeje avuga ko uku gushaka kurogoya ibikorwa by’u Rwanda bitazagera ku ntego “kuko ibirego ari ibinyoma. U Rwanda ntirukora ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko, mu igenamigambi cyangwa mu ngiro."

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA