AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga Abashinwa 18 birukanwe ku butaka bwarwo

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga  Abashinwa 18 birukanwe ku butaka bwarwo
2-06-2020 saa 13:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1799 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga y’uko hari abaturage b’igihugu cy’u Bushinwa birukanwe ku butaka bw’u Rwanda ari ibihuha abantu batagomba kubiha agaciro.

Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko hari Abashinwa 18 birukanwe mu gihugu kuwa Gatatu w’icyumweru gishize bagasubizwa mu Bushinwa.

Abakwirakwizaga aya makuru bavugaga ko aba bashinwa birukanwe ku butaka bw’u Rwanda bazira gufata nabi abakozi babo b’Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko aya makuru ari ibihuha ndetse isaba abantu kutabiha agaciro.

Ikomeza igira iti “ Turamenyesha abantu ko ibihuha biri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko hari Abashinwa 18 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda, ibyo ntabwo byigeze biba. Mubyirengagize.”

Kuri uyu wa Mbere kandi Umujyanama mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Hudson Wang, yari yanditse kuri Twitter nawe anyomoza aya makuru.

Yagize ati “Amakuru y’ibinyoma nanone ! Twaragenzuye dufatanyije na Perezidansi ndetse n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ntabyo bigeze bumva”.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze igihe kinini dore ko kuva mu 1971, icyo gihugu gikomeje kugira uruhare mu mishinga itandukanye irimo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, ubuvuzi n’ubucuruzi. Mu 2018, Perezida Xi Jinping yasuye u Rwanda.

Ibihugu byombi bifite ubufatanye mu bucuruzi bwo kuri Internet [E- Commerce], aho u Rwanda rwanagiranye amasezerano n’ikigo Alibaba Group, yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

U Bushinwa buri ku isonga mu gukorana n’u Rwanda ibijyanye n’ubucuruzi n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo.

Mu mishinga migari iki gihugu cyateye inkunga harimo iyubakwa rya Stade Amahoro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Musanze, uruganda rw’imyenda ruri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ikigo cyubaka imihanda minini mu gihugu gifite isoko rya 70%.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi byasinye amasezerano y’ubwikorezi aho kuri ubu RwandAir ikora ingendo zijya muri iki gihugu. Buri mwaka abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Bushinwa kuri buruse z’iki gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA