AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwiteze ibisobanuro ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo kubuza abahavuye kujyayo

U Rwanda rwiteze ibisobanuro ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo kubuza abahavuye kujyayo
30-01-2021 saa 20:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1113 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko itegereje ibisobanuro ku cyemezo cy’u Bwongereza buherutse gushyira u Rwanda mu bihugu bitemerewe ko abaturage babivuyemo binjira muri kiriya gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku cyemezo cyafashwe n’u Bwongereza cyo gukoma abaturage baturutse mu Rwanda kwinjira muri kiriya gihugu mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVID-19.

Iri tangazo ryasohowe mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2021, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko iki gihugu cyashyizeho ingamba zishoboka zo guhangana n’iki cyorezo.

Yagarutse kuri izi ngamba zirimo gupima abantu benshi, kubakurikirana ndetse no gushakisha abagiye bahura na bo ndetse no kuvura kandi ko byose byakozwe mu buryo budacogora.

U Rwanda ruvuga ko ari kimwe mu bihugu bicye bisuzuma abaturage bose bakinjiramo ndetse n’abasohoka.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko yo itigeze ibuza abaturage baturutse mu Bwongereza kwinjira mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2020 ubwo byavugwaga ko muri kiriya gihugu hagaragaye ubwandu bushya bwa COVID-19.

Ubwo u Bwongereza bwasohoraga ririya tangazo ryo gukumira abaturage baturutse mu Rwanda kujyayo, Guverinoma ya kiriya gihugu ntiyigeze itanga ibisobanuro byimbitse bigaragaza niba mu Rwanda haragaragaye ubwandu bushya.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, risoza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yiteze guhabwa ibisobanuro ku mpamvu iri inyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza.”

Guverinoma y’u Bwongereza yashyize u Rwanda mu bihugu bitemerewe ko abaturage babiturutsemo binjira muri kiriya gihugu, nyuma y’umunsi umwe gusa, ikigo cy’Ubushakashatsi cyo muri Australia kirushyize ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu kwitwara neza no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA