Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2017, Urukiko rukorera mu mujyi wa Cedar Rapids muri leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rwakatiye Umunyarwanda Gervais Ngombwa igihano cyo gufungwa imyaka 15, aho yahamijwe byo kubeshya mu gihe cyo kwaka ubuhungiro no gusaba ubwenegihugu bwa Amerika. Uyu mugabo yari akurikiranyweho gusaba ibyangombwa abeshya ko ava inda imwe na Twagiramungu Faustin benshi bazi ku izina rya Rukokoma wari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ngombwa yahamijwe ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu nsengero zitandukanye.
Umucamanza Linda Reade wasomye uru rubanza yasobanuye ko Ngombwa azoherezwa mu Rwanda narangiza igihano cye aho azaba afungiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika maze agakurikiranwa ku byaha aregwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Linda Reade yemeje ko Gervais Ngombwa w’imyaka 57, wari umaze imyaka 20 aba muri Leta Iowa, yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi ko agomba kuzakurikiranwa n’inkiko z’u Rwanda kuri iki cyaha ubwo azaba arangije igifungo cy’imyaka 15 yahawe cy’ibyaha byo kubeshya mu ubwo yakaga ubuhungiro no gusaba ubwenegihugu bwa Amerika .
Mu mwaka wa 2011 nibwo inkiko gacaca zo mu Rwanda zari zahamije Ngombwa Gervais ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yakoze mu 1994 ari nabyo uyu mucamanza yahereyeho yemeza ko azagarurwa mu Rwanda akongera kuryozwa ibyo byaba.
Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, yahawe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 19 Ugushyingo 2004, kuva ubwo we n’umugore we na bamwe mu bana babo batangira kuba ahitwa Cedar Rapids. Nyuma yo gutahurwa, urukiko rwategetse ko ibyangombwa byose yari afite nk’umwenegihugu agomba guhita abitanga, ibyo bikaba birimo pasiporo, ikarita y’itora n’ibindi byose bihabwa abaturage.
Ubwo yasabaga ubu bwenegihugu, Ngombwa yavugaga ko ari murumuna wa Twagiramungu Faustin uzwi cyane nka Rukokoma wari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, akagaragaza ko uyu muvandimwe we yahise ahunga igihugu bityo na we gusubira mu Rwanda bikaba byashyira ubuzima bwe mu kaga, ibi akaba yarabivugaga abeshya kuko atari murumuna wa Twagiramungu mu by’ukuri.
Icyo gihe ninabwo hahise hatahurwa n’amakuru y’uko Ngombwa yahoze ari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MDR - Power, akaba ari mu bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibyaha bya jenoside ndetse hakaba harasohotse n’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi.