Bari batuye Kivugiza nyina yitwa Muamini, Nelly Ntago abeshya rwose ibyo birazwi nabari batuye kivugiza barabizi, gusa Nshimishwa nuko Nelly yavuyemo umubyeyi wakataraboneka, urugero rwiza rwumubyeyi muzima, umubyeyi wuje indangagaciro nyarwanda, udafite uburyarya na bucye muri we, Ishema ryurwanda.
Ndumva utazi ibyuri kuburana kuko nibavuga ko ribara uwariraye sinzi ibyuvuga. Iyo bakubwira ko ababyeyi bishe abo babyaye, abana bakica banyina wumva aramateka. So icecekere kuko ndumva ntazi ibyurimo.
Abashatse Abatutsikazi Mbere ya Genoside yarabaye barayikora kbs
Mwamini yari umwe mu Nakuru b’Interahamwe nka Karwera Mutwe Esperance. 1990 yafungushije mu byitso lr Kabagambe wari waramushatse,byanavuzwe ko ari Mwamini wafungushije Sebanani Andre na Gracien Karambuzi bakoraga muri ORINFOR.Mwamini yatawe muri yombi avanywe i Goma n’abasore bahawe amakuru na Madame w’uwitwa Paulin Rugero. uyu Mwamini yari yarateye Grenede muri Baobab 1992,ikomeretsa Paulin Ku kuguru,akaba yararokokeye Genoside muri Kenya aho yari yaragiye kwivuza.
Mwamini yari umwe mu Nakuru b’Interahamwe nka Karwera Mutwe Esperance. 1990 yafungushije mu byitso lr Kabagambe wari waramushatse,byanavuzwe ko ari Mwamini wafungushije Sebanani Andre na Gracien Karambuzi bakoraga muri ORINFOR.Mwamini yatawe muri yombi avanywe i Goma n’abasore bahawe amakuru na Madame w’uwitwa Paulin Rugero. uyu Mwamini yari yarateye Grenede muri Baobab 1992,ikomeretsa Paulin Ku kuguru,akaba yararokokeye Genoside muri Kenya aho yari yaragiye kwivuza.
Ni byiza,no kuba ufite ababyeyi batari bahuje hari aho bikubaka ,iyo bose baba abicanyi se ????
Nelly arakoze kudusangiza ubuhamya bee. Ni umukobwa w,intwali abere n,abandi urugero. Gusa namusabaga Ko yazageza Ku banyarwanda ibyo yaganiriye na Mama we. Ese yaba yaramubwiye Ko yemera ibyo yakoze agasaba imbabazi kugira ngo abohoke cyangwa avuga Ko bamubeshyeye ntabyo yakoze ?
Iyo nkuru ya Nelly niyo rwose ntimubitindeho, abari muri iyo quartier turabizi cyane ni ukuri 100%. Gusa ibyabaye ni amahano biduhe kubaka ejo hazaza, dutegurire abazadukomokaho igihugu cyiza, hatazagira umwana w’u Rwanda wongera guhura n’ibintu nk’ibi. Ntituzatenguhe ubuyobozi bwiza Imana yatwihereye.
@Kamari
Nibyo ryabara uwariraye. Ibyabaye birenze ubwenge. Imana Ishimwe ko yagize abo irokora. Abanyarwanda bose babuze ababo Imana Ikomeze Ibakomeze. Mana Turakwinginze amahano yabaye mu Rwanda ntakongere ukundi.
Abatari bahari n’abatari bakuru nababwirako bigoye kubyumva. Twe twabibonaga cg se twabibayemo ntawutaziko byari birenze ubwenge. Nitwe twagombye gufata iya mbere mu gutegura imitwe imyumvire y’ahazaza . Uwavuga ibyabaye ntiyahozwa tubirenge ndetse bitwubake aho kudusenya
its a real ghastly to have such parent.Thanks to u Nelly for being brilliant. Your the people the nation needs in fighting genocide
ndunva icyo arigikorwa cyiza ! kande nelly kwihanga niyontego cg neko atarengana gusa tumaze gutera intambwe ishimijepe gusa duhugurane twunveko turumwe murwanda murakoze
Manawe Nelly yihangane kuvyamubayeko afite nyina wigikoko ntabwo ajagira umutima Ariko Imana imubabarire yakoze ivyatazi sinarinziko nabagore bakoze ishano nkiryo
Manawe Nelly yihangane kuvyamubayeko afite nyina wigikoko ntabwo ajagira umutima Ariko Imana imubabarire yakoze ivyatazi sinarinziko nabagore bakoze ishano nkiryo
Ntakundi byamera niyihanga icyo cyasha nticyoroshye kukigendana.Urwa Gasabo rwari rwaratewe Na zanyabingi,za nyaburezi amahembe nibibi byose.ariko Imana ishimwe ubu twarabohotse ,abicacanyi bazahorana imfunwe nikimwaro ibihe byabo byose bariho kwisi.
Ibyo byabayeho cyane rwose.nubundi ntushobora kubyiyumvisha utaruri mugihugu kiriya gihe.biragoye cyane kubyumva rwose.
Ibyo nelly yavuze ntacyo yaciye iruhande gusa icyo nongeraho nuko atazi amateka ya mama we nubundi yari yarunaniye umugabo we kuko yamuburaga meme une semaine yarajyiye mu nama na ba habyarimana yarazwi cyane murabo bategetsi bi Rwanda ba mbere yari mugore mubi cyane niwe wishe nyirabukwe warutuye entre kanombe cyagwa remera barumuna bu mugabo ageraho anatuma ku mugabo ko amwicana nabo bana be umugabo arahunga ageze gitarama umugore arabimenya amukurikirayo asanga muri iryo joro yakomeje butare inzu yarimo umugabo na bana gitarama yabaye umuyonga azi ko yabishe. Mana ibye nibirebire . Ariko icyo mbabwiye cyo nelly c’est une brave femme kandi nu mwana mwiza cyane.
bavandimwe. ryabara uwariraye. hari famille nyinshi muri kigali z,abana b,abatutsi babaye interahamwe ruharwa kugirango interahamwe zitagera iwabo,nubwo ari ukwikunda,kujya kwica abandi kugirango abawe barokoke, ariko rero. mwese mw,icecekere.kuko muri mwe tutamenya neza uwari gufata uwo umwanzuro ari muri situation nkiyongiyo,kandi mu menye neza ko nabarokotse bose mutazi neza uburyo barokotse.hari amabanga menshi,mushatse mujye mureka gusekana.kuko ry,abara uwariraye,kandi niba utari uhari ushimire imana, kuko wenda nawe wari kuba umwe muribo, kuko uko ucyeka ko byari bimeze mubwenge bwawe,siko byari bimeze, wabimenya gusa wari uhari nawe, bakagufatira umupanga utyaye kurusha urwembe kugikanu,ntawamenya icyo wari gusubiza,mugihe bagusabye ngu tujyane cyangwa tukwice. numva abavuye hanze y,igihugu bivugisha ibintu ntazi bavugira kubari mugihugu, mushimire imana ko mutari muhari gusa.
Nshuti nti mukajye impaka zuko baso cg banyoko bishe abatutsi !!!kdi nti mutangarirwe na Nelly,ahubwo muzabe abahamya ko jenoside ya korewe abatutsi itatewe ni hanurwa rya Perezida HABYARIMANA Juvenal,kuko intambara yaberaga mu mutara ntaho yari ihuriye n’ABANYAKIBIRIRA,abo muri Komine Kanama
Ok birashoboka arikose ababyeyi bombi bara batutsi ? Ese umugabo ariho ntisobanutse ntibasiga umugore umugabo yishwe ngonuko yemeye kwica benewabo kumugabo ndemera byitwa kugura ubwoko kurengera abomurugo.
Ngaho namwe nimunyumvire iby’iwacu i Rwanda. Umubyeyi wabyaye agata abana n’umugabo bashakanye akajya kuba interahamwe !! Ibi wabisobanura ute,icyo gihe we yari muntu ki wo gutinyuka cg guhitamo kwiruka imisozi atemagura abo yabyariye ! Ntabisobanuro rwose aha byakumvikana uko byatangwa kose.. tuzi neza ko aba Maman bagira impuhwe,we yari aremye gute. Ese ubundi afungiye he !
Muri kiriya gihe byose birashoboka,nuko mutatubariza uriya mubyeyi ufunze icyabimuteye.Hari igihe yabikoraga kugirango yerekane ko famille ye ari abahutu,bityo kugirango hatagira ugera iwabo.Mwibuke ko harimo n’abatutsi bajyaga kwica abandi kugira ngo bereke interahamwe ko nabo ari abahutu mu rwego rwo kwirengera.Gusa ukuri kose kuba mu mutima wa nyirako.Ikindi nyirubwite nawe avugako azarinda apfa atamenye ukuri kwabyo.
Iyi nkuru uko Nelly yabivuze niko imeze,iwabo ni ku Cyivugiza i Nyamirambo,nyina ari mu nterahamwe zamaze aba tutsi bo ku Cyivugiza,sa mama yitwa Mwamini(sinzi niba ari uko byandikwa).
Iyi nkuru rwose uyisomye neza wakibaza uri mbese papa wuriya mukobwa yaba yarumvikanaga neza na mom mbere yuko Intambara iba ? Nkabantu bari barabyaranye bafitanye abana mbese byari gushoboka ko umugore yitera abana numugabowe akajya kwica ? Reka mbasangize ubuhamya kubyambayeho .mom yari umututsikazi papa wanjye yari umuhutu .papa yari afite mom nkumugore we wa kabiri kandi rwose kwa mom rwari urugo rukennye .kuko kurugo rukuru ariho kwa mukadata bari bakize bafite byose .ariko Intambara ibaye Papa yaraje yegera mom muri yo minsi mom yararwaye amerewe nabi .nijye wari mukuru kwa mom kuko nari fite imyaka 12 fite barumuna banjye bato 3bankurikira .papa yaraje abwira mom ati nibakwica bazakutsinde hejuru ! Aratwicaja aratubwira ati ntawemerewe kurenga irembo twabaye aho nkabafunze .abo kwa mom wacu bose baraje twihisha hamwe .papa aravuga ati bakabica batabanje kunyica ntibikunda .yemwe papa yarazwi yagerageje gutanga ihene twari dutunze agurira abari abashef bo kwica ntawigeze aza kutwica .kubera iki rero reba papa yari Umuhutu ndetse bivuzeko yari afite nabahutu runaka bumvikanaga so ntabwo yari kubura abamuvugira ngo mom aticwa .rwose mom yapfu mwiyo minsi azize indwara ya Malaria yaramaranye iminsi doreko ntaho pap yari kumucisha ngo amujyane kwamuganga kandi ntiyari no kumusiga ngo ajye kugura imiti kuko Interahamwe zahoraga zirekereje kuko umuryango wiwabo wa mom wari uri iwacu kandi bamwe munterahamwe babizi . babizi so sinumva ukuntu wowe mom wawe yataye so ndestse namwe nabana be akabata akajya kwica ! Gusa ntabwo nabitindaho muri kiriya gihe bene wacu bari barameze imikaka nkiyintare niyo idatoranya ikinyabuzima .gusa nimba ariko byakugendekeye wa mwali we nizereko uzaba ikitegererezo mubandi babyeyi .
Birashoboka kimwe nuko bitashoboka. Gusa ni ibyo kwishimira kubona amateka ababaje y’igihugu cyacu atatubuza amahirwe mu kazi. Ariko iyi nkuru yari kuba yuzuye iyo batubwira amazina y’uyu mubyeyi ufunze n’aho bari batuye kugirango tubashe kumva koko ko ari ukuri.
Aimable sinzi niba ibyo uvuze(ntabwo byumvikana cyane cyane ku bantu basoma kandi bagasesengura inkuru) ubishingira kubyo wabonye mu Rwanda muri kiriya gihe cg aribyo ngo wasomye ugasesengura kuko ibyabaye mu gihugu cyacu ntibisaba kubisesengura kuko birenze ubwenge bwa muntu ! So plz nkwisabiye ikintu wareka gukomeza gushingira kwisesengura rwawe kuko nanjy uko abivuze niko byambayeho ! ikimvikana cyo nuko utari mu Rwanda icyo gihe ! kuko umwana yicaga umubyeyi, umubyeyi akica umwana,... Njye Data afunze azira Genoside kdi mubo ashinja haimo na mama kdi ntanarimwe ningeze mbona anamutunga urutoki mbere cg ngo amubwire nabi !! arko nawe yiyemereye ko yamwishe !! Ibyo c wabisobanura ute ?!
Iyi nkuru irababbaje ariko kugira ngo tumenye neza ukuri Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagombye kutubariza uriya mubyeyi ufunzwe uko byagenze. Wabona yarazize inzangano hanyuma umugabo we akamusiga icyaha. Mu Rwanda hari abatutsi bake bemeye kurongora abahutukazi mbere y’intambara. Kubona rero umuntu wari warakundanye n’umututsi babana neza (simbizi) hanyuma mu ntambara agata urugo rwe akajya kwica abandi batutsi ntabwo byumvikana cyane cyane ku bantu basoma kandi bagasesengura inkuru.

Ibibanza byiza bigurishwa mu Bugesera
Isambu nini cyane i Nyamata kugiciro gito
Ikibanza cyiza kinini i Nyamata kugiciro cyiza
Ibibanza byiza bihendutse mu Bugesera miliyoni 6
Inzu nziza Kimironko igurishwa kuri macye
Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Rucagu Boniface
Ibaruwa Joriji Baneti yanditse ashima byimazeyo Nzamwita Vincent De Gaule
Ibaruwa Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’Urubyiruko na ICT asaba kujyanwa Iwawa
Ese ni inde Nyirabayazana w’isenyuka ry’ingo rimaze gufata indi ntera muri iki gihe ?
Inkuru isekeje wabona nk’urwenya ariko irimo amasomo akomeye cyane
Ibyiza byo gukundana n’umukunzi uba kure yawe
Izi nizo mpamvu nyamukuru zituma umusore mumaze gusambana atongera kuguha agaciro
Bari batuye Kivugiza nyina yitwa Muamini, Nelly Ntago abeshya rwose ibyo birazwi nabari batuye kivugiza barabizi, gusa Nshimishwa nuko Nelly yavuyemo umubyeyi wakataraboneka, urugero rwiza rwumubyeyi muzima, umubyeyi wuje indangagaciro nyarwanda, udafite uburyarya na bucye muri we, Ishema ryurwanda.