AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubushinjacyaha bwashinje Dr Kayumba gusambanya inshuro nyinshi umukozi wo mu rugo

Ubushinjacyaha bwashinje Dr Kayumba gusambanya inshuro nyinshi umukozi wo mu rugo
29-09-2021 saa 12:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1807 | Ibitekerezo

Mu rubanza ruregwamo Umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mugabo yasambanyije inshuro nyinshi uwari umukozi we wo mu rugo.

Mu rubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu zikomeye zituma busabira Dr Kayumba gukurikiranwa afunze.

Dr Kayumba aregwa ibyaha bibiri ari byo ; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha, mu gihe we avuga ko ibi birego ari ibihimbano ahubwo ko bigamije kumuharabika no kumutesha umurongo wa Politiki aherutse kwinjiramo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bo Dr Kayumba akekwaho gusambanya barimo uwari umukozi we wo mu rugo wabwiye Ubushinjacyaha uko kiriya cyaha yakimukoreye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya mukobwa wari umukozi wa Dr Kayumba, yamuhaye akazi ariko nyuma akajya anamusambanya.

Ngo mu mabazwa, uriya mukobwa w’imyaka yavuze ko Dr Kayumba yamusambanyije inshuro nyinshi ariko ntabitangaze kugira ngo atabura akazi.

Mu minsi yashize kandi hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga z’Umunyamakurukazi washinje Dr Kayumba gushaka kumusambanya ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Kayumba akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore utari uwe aho ngo kiriya cyaha cyabereye mu rugo rwa Kayumba ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Bwavuze ko uwo mukobwa wakorewe kiriya cyaha yigaga mu ishami ry’Itangazamaku muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yari afite imyaka 23 y’mavuko.

Dr Kayumba wahawe umwanya ngo avuge ku byaha ashinjwa, yavuze ko ibi birego ari ibihimbano “byacuzwe kuko ibintu byose Ubushinjacyaha bwavuze bishingiye ku kinyoma.”

Uyu mugabo wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uherutse gutangiza ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, yavuze ko biriya byaha bishingiye ku mpamvu za Politiki zigamije kuburizamo politiki ye igaragaza ibitagenda mu gihugu.

Yavuze ko uwo ibyatangajwe n’ubushinjacyaha bitagaragarijwe ibimenyetso ngo nibura umukobwa ashinjwa gufata abe yarerekanye imyenda yacitse barwana ubwo yamufataga ku ngufu.

Yagize ati “Nk’uko na we abyivugira ngo nashatse kumufata ku ngufu kuva navuka nta muntu n’umwe ndafata ku ngufu nta n’urukiko ndaburaniramo icyo cyaha usibye uyu munsi nazanywe hano nshinjwa ibyaha by’ibihimbano bitabayeho.”

Dr Kayumba wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavuze ko ubusanzwe kuba uregwa aburana adafunze ari ryo hame bityo ko rikwiye kubahirizwa.

Urukiko rwahise rusoza uru rubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa, rukazasoma icyemezo cyarwo tariki 05 Ukwakira 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA