Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019, nibwo Leta ya Uganda yashyikirije iy’ u Rwanda Umunyarwanda warashwe n’ inzego z’ u Rwanda zimuketseho kwinjiza magendu aho kwemera gutabwa muri yombi akarwanya inzego z’ umutekano nk’ uko byatangajwe na polisi y’ u Rwanda.
Uyu muhango wo kwakira umurambo wabereye ku butaka butagira nyirabwo(at no man’s land) k’ umupaka w’ u Rwanda na Uganda I Gatuna. Wabaye ku isaha ya saa cyenda.
Umuyobozi w’ akarere ka Nyagatare yinjiye mu gice cy’ ubutaka butagira nyirabwo mu rwego rwo kugaragaza ko yakiriye uyu murambo wari utwawe mu modoka igenewe gutwara imirambo.
Mushabe Davide Claudien, Meya wa Nyagatare yabwiye abayobozi ba Uganda bari baherekeje uyu murambo ati “Uko muduhaye uyu wapfuye, muzaduhe n’ abazima bizadushimisha twembi impande zombi”
Caroline Kamusiime, Depite wa Uganda uhagarariye akarere ka Uganda yongeye kuvuga ko inzego z’ umutekano z’ u Rwanda aba bantu barashe zabarasiye ku butaka bwa Uganda.
Depite Caroline Kamusiime wo muri Uganda aganira na Mayor Mushabe Claudien w’Akarere ka Nyagatare
Madamu depite Kamusiime yasabye ingabo za Uganda gukaza umutekano ku mupaka ati “Iyo tuza kuba dufite ikigo cya gisirikare hafi y’ umupaka wenda ibi ntibiba byarabaye”.
Abantu barashwe ni babiri. Umwe ni Umunyarwanda undi ni Umunya- Uganda. Polisi ya Uganda ivuga ko Umunya- Uganda warashwe yapfuye agerageza gutabara uwo Munyarwanda.
Polisi y’ u Rwanda yo ivuga ko abarashwe bagerageje kurwanya inzego z’ umutekano z’ u Rwanda.
Umupolisi wa Uganda warashwe yitwa Alex Nyesiga, mugihe Umunyarwanda yitwa Peter Nyengye.
Bombi barashwe ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize imirambo ijyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kamwezi. Biteganyijwe ko umurambo w’uyu Munyarwanda ugomba gushyingurwa mu Karere ka Nyagatare. Impande zombi zemeranyije gukomeza iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda ahakana amakuru avugwa n’ uruhande rwa Leta ya Uganda ko abarashwe barasiwe ku butaka bwa Uganda. Minisitiri Dr Richard Sezibera avuga ko abarashwe barasiwe ku butaka bw’ u Rwanda.
Umubano wa Uganda ni u Rwanda wabaye mubi cyane muri uyu mwaka wa 2019. Kuva uyu mubano waba mubi cyane, Peter Nyengye ukomoka mu karere ka Nyagatare abaye umuntu wa kabiri upfiriye ku mupaka nyuma ya Mukarugwiza Elisabeth(we ntabwo yarashwe yituye hasi arapfa).
Uretse aba bapfuye hari undi Munyarwanda Innocent Ndahimana, wo mu karere ka Gicumbi warasiwe ku mupaka agiye gucuruza ibishyimbo muri Uganda akomereka akaboko ntiyapfa.
U Rwanda rushinja Uganda gufata no gufunga Abanyarwanda mu buryo budakurikije amategeko, gusa Uganda yo ivuga ko abo ifunga baba bakekwaho kuba ba maneko b’ u Rwanda.