Leta ya Uganda kuri uyu wa Kane yabwiye iy’ u Rwanda ko idakwiye gufunga umupaka wa Katuna (Gatuna), Leta y’ u Rwanda ivuga ko itahagaritse urujya n’ uruza ahubwo rwimuriwe ku wundi mupaka kubera imirimo y’ ubwubatsi.
Umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo yabwiye abanyamakuru ko kuva 6:00 z’ umugoroba wo ku wa Gatatu aribwo Leta y’ u Rwanda yahagaritse urujya n’ uruza ku kuri uyu mupaka.
Opondo yasabye ibisobanuro Ikigo cy’ u Rwanda cy’ Imisoro n’ amahoro RRA, ku mpamvu amakamyo ava muri Uganda atari kwemerwa kwambuka umupaka wa Gatuna. Yavuze ko iyo biza kuba ari ukubaka, abaturage bava mu Rwanda batari kubuzwa kwambuka.
Yagize ati ‘Iyo biba ari ukubaka umuhanda, ntabwo bari kubuza abaturage babo kuza mu gihugu cyacu”
Nubwo ariko Opondo yavuze ko u Rwanda rwahagaritse urujya n’ uruza ku mupaka uruhuza na Uganda yanasabye ituze avuga ko u Rwanda n’ iki gihugu bari gushaka igisubizo bya gisuti.
Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga yabwiye UKWEZI ko ibivugwa na Uganda ngo u Rwanda rwahagaritse urujya n’ uruza ku mupaka uruhuza n’ iki gihugu kiri mu majyaruguru atari byo. Mu butumwa bugufi yagize ati “Ntabwo aribyo”
Ikigo cy’ Imisoro n’ amahoro RRA cyasohoye itangazo rivuga ko kubera imirimo yo kubaka ibiro bishinzwe abinjira n’ abasohoka I Gatuna u Rwanda rwimuriye urujya n’ uruza ku mupaka wa Kagitumba/Mirama Hills.
Nubwo bimeze gutya ariko Sam Bitangaro, Umuyobozi w’ Intara ya Kisoro, ihana urubibi n’ u Rwanda yavuze ko ku mupaka wa Cyanika nawo nta bicuruzwa cyangwa Umunya –Uganda uri kwemererwa kwinjira mu Rwanda.
Umubano w’ u Rwanda na Uganda umaze imyaka irenga ibiri ujemo agatsi, u Rwanda rushinja Uganda kumva amabwire y’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi bwarwo, Uganda igakeka ko mu Banyarwanda baba cyangwa bajyayo harimo ba maneko.
Uganda iherutse kwirukana abanyamahanga barimo n’ Umunyarwandakazi bakoreraga ikigo cy’ itumanaho ibashinja kubangamira umutekano w’ igihugu.