AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uhagarariye u Rwanda muri EALA yanenze ibihugu bidashyira mu bikorwa ibyemezo by’Urukiko rwa EAC

Uhagarariye u Rwanda muri EALA yanenze ibihugu bidashyira mu bikorwa ibyemezo by’Urukiko rwa EAC
13-10-2021 saa 09:16' | By Editor | Yasomwe n'abantu 723 | Ibitekerezo

Depite Rutazana Francine umwe mu Badepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba [EALA] yagaragaje ko hari ibihugu byo muri uyu muryango bitajya birangiriza imanza abaturage bareze mu rukiko rw’uriya muryango, avuga ko ibi byangiza ihame ry’itangwa ry’ubutabera buboneye.

Depite Rutazana Francine yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021 mu nteko rusange y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba izwi nka EALA.

Depite Rutazana yagarutse cyane ku bihugu bitubahiriza amategeko agenga uburenganzira bwa muntu n’amategeko agenga ubucuruzi ndetse no kugera ku butabera burambye

Depite Rutazana Fracine nk’umwe mu badepite bagize Komisiyo y’amategeko muri EAC yavuze ko Hakiri imbogamizi ku bihugu bimwe bigize uyu muryango bidaha abaturage ubutabera bakarinda baregera Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ngo ikibabaje ni uko iyo urukiko rw’uriya muryango rufashe umwanzuro, ibihugu bitanayishyira mu bikorwa bikarangira wa muturage asubiye kuregera ruriya rukiko.

Depite Rutazana ati “Ubundi dufata umwanzuro ku mutarage watugannye wo muri aka karere ariko abashyira mu bikorwa kugira ngo umuturage arenganurwe n’Igihugu aba yavuyemo kugira ngo urubanza rurangizwe.”

Depite Rutazana avuga ko ikibabaje ari uko iyo uwo muturage asubiye mu gihugu cye, atarangirizwa urubanza.

Ati “Agerayo akishaka akibura bikarangira agarutse gutanga ikindi kirego mu rukiko kuko ubundi kurangiza urubanza rurangizwa n’Igihugu uwareze yaturutsemo.”

Depite Rutazana avuga ko bitumvikana impamvu inzego z’ibi bihugu zitarangiriza umuturage urubanza yatsindiye kuko icyemezo kiba cyashingiye ku mategeko ndetse n’umurongo uhamye.

Depite Rutazana Francine ati “Ubundi mu mategeko hari ingingo ivuga ko ubutabera butinze buba butakiri ubutabera, none usibye no gutinda uyu munsi nta nubwahabaye.”

Avuga ko inteko ya EAC yasabye aba Minisitiri b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kwiga kuri iki kibazo ubundi bakazazana ibisubizo by’uko abaturage bakwiye kubona ubutabera.

Inteko rusange y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yatangiye kuwa 03 Ukwakira 2021 izasoza ku wa 20 Ukwakira 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA