AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uko Inkotanyi zafashe Ruhengeri bigatitiza ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana

Uko Inkotanyi zafashe Ruhengeri bigatitiza ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana
8-09-2020 saa 12:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7532 | Ibitekerezo

Tito Rutaremara wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda nko kuba umudepite, Umuvunyi mukuru, Umusenateri akaba ubu akuriye Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, ni umwe mu bashinze FPR Inkotanyi. Abara inkuru z’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside adategwa, kuko abizi neza nk’umwe mu bacurabwenge bajyaga inama n’ingabo zarwanye urwo rugamba.

Mu kiganiro kirekire aheruka kugirana n’ikinyamakuru Ukwezi, Tito Rutaremara yasobanuye byimbitse uko FPR Inkotanyi yavutse mu 1987, asobanura neza uko yaje gutangira urugamba rwo kubohora u Rwanda n’uburyo Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo yarashwe ibintu bikazamba. Asobanura uburyo icyo gihe abasirikare barurwanaga nabo bishwe, bagacika intege n’uruhande rw’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana rukizera ko rutsinze bidasubirwaho.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

Mu gusobanura uko Gen Major Paul Kagame waje guhita ayobora urugamba yahinduye ibintu, Tito Rutaremara agira ati : "Urumva byadukubise hasi kuba ku munsi wa kabiri umugaba w’Ingabo ararashwe, ndetse si ibyo byonyine nyuma y’ukwezi undi wari wagiyeho Bayingana agwa mu gico (ambush) baramurasa hamwe na ba Bunyenyezi wari umukurikiye... Urumva byabahaye morale abo twarwanaga nabo, ndetse natwe byaduciye intege habamo n’akajagari, ariko aho undi [Paul Kagame] aziye, yarongeye abishyira hamwe, uburyo twarwanaga twarwaniraga mu Mutara hariya arabindura tujya mu birunga turwanirayo, urumva byari ukongera kuzamura morale mu basirikare"

Kimwe mu bintu Tito Rutaremara atajya yibagirwa cyabaye urufunguzo ruca amarenga y’intsinzi, ni uburyo ingabo zimaze kugera mu birunga zafasha Ruhengeri bitunguranye, abo ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bakikanga.

Aha yagize ati : "Urumva no kuza akongera agashyira hamwe abasirikare... Icyo ni ikintu kinini, ni umuntu waziye igihe... Nk’uko u Rwanda rwavugaga ko twatsinzwe hanyuma tugafata Ruhengeri, buriya byakubise hasi kwa Habyarimana. Bari barimo baravuga mu maradiyo, ngo buriya buntu bwaragiye twarabunesheje, bwasubiye muri Uganda ubundi buragenda busabiriza inzara yarabumaze, noneho umujyi wabo mukuru aho baturuka urafatwa. Dufunguramo abantu babo ba Lizinde n’abandi basirikare batumvikanaga nabo, urumva rero icyo ni ikintu kinini"

Muri iki kiganiro, Tito yasobanuye uko imishyikirano yaje kugerwaho ndetse abasirikare 600 n’abanyepolitiki bagombaga kugabana ubutegetsi na Leta yari iriho bakagera mu Nteko Ishinga amategeko i Kigali. Aha avuga ko rwari nk’u Rwanda mu rundi babagamo, bagoswe n’ibibunda binini byari bigose umujyi wa Kigali. Avuga uburyo Jenoside itangira bagiye baraswa kenshi n’ibindi byinshi kugeza urugamba rurangiye bagatangira urwo kongera kubaka igihugu.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA