AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umubyeyi wa Cyuma Hassan yaje mu rubanza rw’umuhungu we asokana agahinda (VIDEO)

Umubyeyi wa Cyuma Hassan yaje mu rubanza rw’umuhungu we asokana agahinda (VIDEO)
11-01-2022 saa 12:05' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2425 | Ibitekerezo

Umubyeyi wa Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan waje kumva urubanza rw’umuhungu we, yavuze ko yashenguwe no kubona umuhungu we yarananutse ndetse n’uburyo yavuze ko afunzwe nabi.

Uyu mubyeyi yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV aho yavuze ko yaje aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru aje gukurikirana urubanza rw’umuhungu we uri kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe.

Ubwo yari asohotse mu cyumba cy’urukiko ubwo Urubanza rwari rumaze gusubikwa, uyu mubyeyi wa Cyuma yagize ati “[abanje kwimyoza] ntakindi nabonye uretse agahinda nagize mbonye umuhungu wanjye yarananutse cyane kandi ataka cyane ati ‘ntabwo mfunzwe nk’abandi’ ati ‘Mfunzwe gusumbya abishe abantu muri Jenoside’.”

Uyu musaza avuga kandi ko yigeze kuzanira umuhungu we Bibiliya ubwo yari afunzwe na we agahita afungwa, akavuga ko uko yamubonye byamusubije muri ibyo bihe.

Ati “Byaneteye agahinda nk’ako nari mfite ndi muri gereza ubwo namuzaniraga bibiliya ngafungwa, icyo kikaba ari cyo mfungirwa.”

Muri iki kiganiro, uyu musaza yanyuzagamo akagaragaza agahinda kenshi, nk’aho yageze akagira ati “N’ubu mfite agahinda ku buryo kumbaza no kumva ijambo rimvuye mu kanwa, agahinda ni ko kenshi namubonye amarira aragwa.”

Uyu mubyeyi yunga mu cyifuzo cy’umuhungu we, akavuga ko Ubutabera bwamurekura akaburana ari hanze cyangwa se agafungwa nk’abandi.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA