Prudence Rubingisa wahoze ari Umuyobozi muri Kaminuza y’ u Rwanda niwe watorewe kuba Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.
Rubingisa nyuma yo gutorwa yavuze ko akazi yatorewe gakomeye ariko gashoboka. Yagize ati “Inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali zirakomeye ariko kandi zirashoboka.Turasaba ubufatanye abo dusanze kandi tuzabungabunga ibyo dusanze,tubikomerezeho”.
Umutoni Gatsinzi Nadine,niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage ku majwi 66,atsinze Musengimana Gentille wagize 23.
Dr Nsabimana Ernest yatorewe kuba Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo ku majwi 73 ,atsinze Muhutu Gilbert wagize amajwi 18,inteko itora yari igizwe n’abajyanama 91.
Prudence Rubingisa niwe muyobozi mushya w’ umujyi wa Kigali
Umutoni Gatsinzi Nadine,niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage
Dr Nsabimana Ernest yatorewe kuba Visi Meya w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo
Aba bayobozi batowe nyuma y’ uko itegeko rigenga imiterere y’ imyanya y’ ubuyobozi bw’ uyu mujyi rihinduwe uturere 3 tugize umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge , Gasabo na Kicukiro tukamburwa ubuzima gatozi.