Akana Alice kuri ubu ufite imyaka 42 y’amavuko ndetse akaba ari umubyeyi w’abana babiri, ari mu Rwanda kuva muri 2017 nyuma y’uko yari yarahunze igihugu muri 1996, iyi myaka yose akaba yarabaga mu Bubiligi aho imyinshi muri yo yayimaze akora ibikorwa byo kurwanya no kwangisha abantu Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame. Ni umukobwa wa Col. Aloys Nsekarije wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda mu myaka ya 1973–1979.
Uyu mugore yavuze ikiri ku mutima agaruka ku buryo mu myaka yose yabaga hanze mu bikorwa byo guharabika no gusebya Leta y’u Rwanda abyicuza ndetse anakangurira abakiri muri iyo nzira kubivamo bakaza gufatanya n’Abanyarwanda bagenzi babo kubaka igihugu.
Akana Alice yagarutse kuri ibi mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, aho yagarutse by’umwihariko ku buzima yari abayemo mu buhungiro ndetse anakomoza ku mibereho ye y’uyu munsi nyuma yo kugaruka mu Rwanda.
Agaruka ku buzima bushaririye yari abayemo mu buhungiro, Akana yavuze ko uburyo yabagaho byari ukubura uko agira ariko ngo kuri ubu mu Rwanda araryoshye ameze neza kandi arakangurira n’abakiri muri ibyo bikorwa yita ubuyobe kubivamo bagataha iwabo.
Yagize ati “Ubuzima bwo hanze uba ubaho ariko mu yandi magambo utabaho, ubungubu ni ukuvuga ko wirirwa mu nzu... hari nk’amezi udashobora gusohoka, ukwezi kwa Cyenda, ukwa Cumi n’ukwa Cumi na kumwe, hari ibintu by’urubura (Neige) hari igihe mbese utumva umuntu n’umwe ukomanga ngo araje musangire akawunga, mbese ngeze ahangaha rero mu Rwanda, nsanga hari ubusabane abantu baragenderana...Hari ibintu byo mu Rwanda umuntu aba yaribagiwe : ibiribwa, imigezi yo mu Rwanda, hari ibintu byinshi cyane, abaturage bo mu Rwanda baseka hariya i Burayi ushobora no kubwira umuntu ngo uraho, akavuga ati uyu muntu aranshakaho iki, hari ikintu ari kunsaba, ikindi kandi umuntu w’umwirabura hariya i Burayi n’ubwo tuba twigirisha haba hari akantu kakuzamo kakakwibutsa ko uri umwirabura”Akana Alice yagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza RPF mu matora y’umukuru w’igihugu
Uyu mugore yavuze ko iyo wamaze gusohoka mu gihugu wiyise impunzi utangira kwanga aho uhunze ugatangira gushaka impamvu yatumye uhunga. Yanavuze kandi uburyo we na bagenzi be bakoragamo ibikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda babinyujije kuri za Facebook.
Yagize ati “Kuri media no kuri za Facebook, haba hari nk’ikintu cyakozwe, baba bavuze bati (……) Njyewe hari ikintu nibuka nigeze gupinga kandi ikintu ubona ko ari ikintu cy’ingirakamaro, n’ikingirakamaro cyakorwaga twagombaga gushaka ikibi tukakibona no mu cyiza. Hari akantu bari bavuze ngo utudege bakoze dutanga amaraso (Drones) ariko nagiye aho ndazipinga kugeza aho abantu batwumvaga nabo bashatse kuzipinga, urumva nkajya mvuga nti ubuse bakoze izi ndege za drones kugirango zitange amaraso (......) Iyo bakora ibizenga by’amafi bikayabaha bakareka kutubwira. Urumva muri buri kintu washakagamo ikibi kandi ari ikintu cyiza”
Akana Alice yavuze kandi ko abarwanya Leta y’u Rwanda ahanini iyo barwanya Perezida Kagame baba bamurwanya kubera ipfunwe baterwa n’ ibikorwa byiza yakoze kandi byari byarananiye Habyarimana.
Yagize ati “Burya nkubwire iyo abantu barimo kurwanya umuntu. Tuvuge nk’uyu perezida w’igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul Kagame, yakoze ibintu birenze ibyigeze bibaho, icyo ni icya mbere, noneho bikabasubiza muri bo ko batigeze babikora noneho hari akantu kameze nk’isoni noneho kugirango bakiceho bagashakisha ikibi bamushyiraho kugira go kizamure icyiza cyabo”
Yakomeje agira ati “Bajya bavuga bati ese kuki uyu munsi twirirwa tuvuga ngo hari ibintu, hari imihanda, hari Convention (Kigali Convention Center), hari umuganda hari iki, iyo ubabwiye gutyo bo baba batekereza ngo upfobeje ibyo Habyarimana yakoze kandi iyo upfobeje ibyo Habyarimana yakoze kuri bo uba ubapfobeje”Akana Alice ngo ubu abayeho neza mu Rwanda kandi yishimira kuba ari mu gihugu cye
Alice yakomeje avuga ko ingoma na Se yari arimo yarangiye nabi ari nayo mpamvu abarwanya Leta ahanini baba bashyushye cyane, ngo babiterwa n’uko babona ibirimo gukorwa mu Rwanda nta ruhare babifitemo. Akana Alice yavuze ko ajya gufata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda ari bantu bamugiriye inama barimo n’uwitwa Gitwaza, bakamubwira ko ibyo arimo ntaho bimwerekeza.
Muri Kamena 2017, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Rwanda Day mu Bubiligi nibwo uyu Akana Alice yagize amahirwe yo kwegera Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, aho ngo yamwandikiye amusaba ko babonana, hanyuma aza kumuha umwanya baraganira amutega amatwi.
Yavuze ko Minisitiri Busingye ari we wamumaze ubwoba mu gihe kigera hafi ku isaha yose baganira, aho yamubajije niba naramuka aje mu Rwanda batazamufunga amubwira ko n’abatari we batigeze bafungwa, ndetse amubwira ko ibintu abantu bamushuka atari ukuri. Minisitiri Busingye kandi ngo yamumaze impungenge amubwira ko nibiba na ngombwa azamwishingira ariko agataha mu gihugu cye niba koko abyifuza.
Muri Nyakanga 2017, nibwo Akana Alice yahise aza mu Rwanda ndetse ngo ahageze yishimira uburyo yakiriwe neza nk’umwana uje mu Rwanda ndetse ngo ikindi cyamushimishije ni uburyo yajyanaga na Perezida Kagame mu gihe cyo kwiyamamaza akabona uburyo Kagame yari ashyigikiwe kandi akunzwe n’abaturage.
Inama agira abana bavukiye mu buhungiro, ngo ni ukwirinda abantu babashuka babajya mu matwi bababwira ko mu Rwanda nta mudendezo uhari, ashimangira ko n’abirirwa bavuga ngo arafunzwe, yafatiwe pasiporo n’ibindi biharabika bikanasebya u Rwanda ari ibinyoma.
Col. Aloys Nsekarije yitabye Imana mu 2009, nyuma y’ibyumweru byinshi yari amaze mu bitaro i Bruxelles mu Bubiligi. Yari umwe mu basirikare bo mu rwego rukuru bafashe ubutegetsi bayobowe na Gen Major Habyarimana Juvenal, igihe bahirikaga ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda mu 1973. Nyuma y’iryo hirikwa ry’ubutegetsi Nsekalije yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, aza no kuba Minisitiri wa Siporo. Aha Col. Aloys Nsekarije yari kumwe n’umukobwa we Akana Alice/Ifoto:Interineti