AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunsi nk’uyu mu 1957 impundu zaravuze ubu zirerera u Rwanda urumuri-Isabukuru ya Paul Kagame

Umunsi nk’uyu mu 1957 impundu zaravuze ubu zirerera u Rwanda urumuri-Isabukuru ya Paul Kagame
23-10-2021 saa 11:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4760 | Ibitekerezo

Tariki nk’iyi ya 23 Ukwakira 1957, impundu zaravuze ubwo Paul Kagame yavukaga ubu akaba ari Perezida w’u Rwanda watumye benshi bongera kugira icyizere cyo kubaho, iterambere rigasagamba, u Rwanda rukagira ijambo ku isi hose ku bwe. Benshi bakomeje kwifuriza isabukuru nziza Perezida Paul Kagame.

Ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri WhatsApp, Instagram, Facebook no kuri Twitter, ubu ntakindi kiri kuvugwa uretse kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko Perezida Paul Kagame uyu munsi wujuje imyaka 64.

Benshi baragaragaza uburyo yababereye umubyeyi, akabaha inama bagombaga guhabwa n’ababyeyi babo bari bamaze kwitaba Imana muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, abandi bakibuka uburyo ari we wayoboye urugamba rwo guhagarika iyi Jenoside.

Ntibagarukira aho gusa ahubwo bakomeza bamushimira ubushisho buhanitse mu miyoborere ye bwatumye u Rwanda rutera imbere rukagira ijambo ubu rukaba ruhanzwe amaso n’amahanga kurusha ikindi gihe cyose cyaba cyarabayeho.

Mu mpanuro n’ubutumwa akunze gutanga ndetse n’ibikorwa bye byose, Perezida Kagame ashyira imbere umuturage agahamagarira abandi bayoboz bakuru kujya bumva ko babereyeho rubanda.

Mu ijambo aherutse gutangira mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya Unity Club, Perezida Kagame yasabye Abayobozi n’abandi bafite amikoro kujya batekereza n’abaturanyi badafite amikoro ahagije.

Perezida Kagame ubu ni umwe mu bayobozi bakurikirwa cyane haba muri Africa no ku Isi kubera ubushishozi ntagereranywa ndetse n’ubutumwa bwuzuye impanuro akunze gutanga.

Umuryango w’Ikinyamakuru UKWEZI wifurije isabukuru Perezida Paul Kagame.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA