AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ari mu Rwanda kureba aho imyitegura ya CHOGM igeze

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth ari mu Rwanda kureba aho imyitegura ya CHOGM igeze
11-03-2021 saa 11:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1329 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta bareba aho imyiteguro ya CHOGM igeze.

Patricia Scotland uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije kureba aho u Rwanda rugeze rwitegura inama izwi nka CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu binyamuryango by’umuryango wa Commonwealth.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ivuga ko muri uri ruzinduko rw’iminsi itatu, Patricia Scotland azanaganira ku zindi ngingo zinyuranye zirimo icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugariza Isi ndetse n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo byemejwe ko inama ya CHOGM yari kubera mu Rwanda umwaka ushize, izaba muri Kamena uyu mwaka wa 2021.

Ubusanzwe iyi nama iba buri myaka ibiri, iyagombaga kuba umwaka ushize ntiyabaye kubera icyorezo cya COVID-19 cyari gikajije umurego ku Isi hose.

Ubu igiye kuba mu gihe ibihugu byinshi ndetse n’u Rwanda byatangiye gahunda yo gukingira abaturage babyo. U Rwanda rukaba rwaratangiriye ku byiciro byihutirwa birio abakora mu nzego z’ubuvuzi ndetse n’abakuze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA