Kamili Athanase usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Rwanda no kuri Televiziyo y’u Rwanda, yatorewe kuba Meya mushya w’akarere ka Gicumbi nyuma yo kweguzwa kwa Jean Claude Karangwa Sewase wari watorewe kuba Meya w’agateganyo ariko akegura nyuma y’iminsi itageze no ku cyumweru kimwe atorewe uyu mwanya.
KAYOMBYA Dieudonne, Perezida wa Njyanama mu karere ka Gicumbi, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko abajyanama b’akarere bahuriye mu nama idasanzwe bagatora Kamili Athanase ngo abe ayobora akarere by’agateganyo, nyuma y’uko Jean Claude Karangwa Sewase yari yeguye kuri uyu wa Kane.
Kamili Athanase, asanzwe ari umunyamakuru umaze igihe kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, aho azwi cyane mu ishami ry’amakuru no mu kiganiro "Wari uzi ko ?". Ni umunyamakuru wa kabiri wakoreye Radio Rwanda nyuma agahabwa kuyobora akarere, nyuma ya Paul Jules Ndamage wahoze ayobora akarere ka Kicukiro.
Mu gihe kitarenze amezi abiri gusa abayobozi b’uturere twa Rusizi,Ruhango, Umujyi wa Kigali, Nyabihu,Gicumbi, Bugesera, Nyagatare, Huye na Nyaruguru barimo na ba Visi Meya babo bamaze kuva ku buyobozi, bamwe bavuga ko begujwe abandi bakaba baragaragaje ko beguye ku mpamvu zabo bwite.