AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru wiyemeje guhangana n’abasebya u Rwanda ati “Cyuma, Rashid na Agnes sinzihanganira ibinyoma byabo”

Umunyamakuru wiyemeje guhangana n’abasebya u Rwanda ati “Cyuma, Rashid na Agnes sinzihanganira ibinyoma byabo”
27-10-2021 saa 17:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1839 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Roger Marc Rutindukanamurego avuga ko yiyemeje kurwanya no guhangana n’abavuga u Rwanda nabi barugaragaza uko rutari ndetse n’abapfobya bakanahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi bityo ko adateze kwihanganira abanyamakuru bagenzi be Cyuma Hassan na Agnes Nkusi Uwimana ndetse n’Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid ngo kubera ibinyoma batangaza.

Roger Marc Rutindukanamurego umaze igihe kinini mu mwuga w’Itangazamakuru akaba yarakoreye ibinyamakuru binyuranye gusa mu minsi ishize akaba yaratangije YouTube Channel yise The Future TV ikunze gutambukaho ibiganiro binyomoza amakuru mabi aba yatangajwe na bamwe mu banenga u Rwanda.

Iyi The Future TV yakunze gutambukaho ibiganiro binenga ibyabaga byatangajwe n’Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan.

Roger Marc avuga ko kiriya gitangazamakuru kitashyiriweho guhangana na Cyuma Hassan kuko “Cyuma nta n’icyo dupfa.”

Ati “The Future TV ni Televiziyo nashinze ngendeye ku binyoma nkunze kubona bitambutswa ku mbuga nkoranyambaga atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu mahanga. Ijya kurisha ihera ku rugo rero Cyuma Hassan ni we nahereyeho kuko ni we munyabinyoma wa mbere dufite kuri YouTube hano mu Rwanda.”

Roger Marc kandi yagiye akora ibiganiro byamagana ibyabaga byatangajwe n’Umunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes ndetse n’Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid byumvikanamo guhakana no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu munyamakuru wifashisha indirimbo ya Senderi igira iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga”, avuga ko adateze guceceka mu gihe azaba akibona abavuga u Rwanda nabi by’umwihariko abapfobya n’abahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Agaruka by’umwihariko ku Munyapolitiki ngo uvuga ko abantu bamugambaniye, ati “Ahubwo kutavuga amabi ye ni bwo bugambanyi bukomeye.”

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA