AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyemari Alfred Nkubiri yahakanye ibyaha aregwa

Umunyemari Alfred Nkubiri yahakanye ibyaha aregwa
6-08-2020 saa 17:51' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1764 | Ibitekerezo

Umunyemari Nkubiri Alfred yongeye kugezwa imbere y’urukiko ngo yiregure ku byaha aregwa byaganishije leta mu gihombo cya miliyari zirengaho gato ebyiri muri gahunda yo guha abahinzi ifumbire.

Nkubiri yitabye urukiko kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2020, maze Nkubiri asaba kuburana yicaye avuga ko afite intege nke z’umubiri, ndetse asaba kurekurwa akaburana adafunze kuko yubahirije ibyo yumvikanye na leta.

Mu zindi dosiye zisa n’iyi, abandi bantu umunani, barimo abacuruzi bakomeye, barafunze baregwa ibyaha byahombeje leta amafaranga arenga miliyari icyenda muri iyo gahunda y’ifumbire.

Uyu munsi mu rukiko, Ubushinjacyaha bwashinje Nkubiri gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byifashishijwe mu gukora icyaha n’ubuhemu.

Buvuga ko yabikoze guhera mu 2007 leta itangiza gahunda yo gufasha abahinzi kubona ifumbire ibicishije ku banyemari bikorera barimo Alfred Nkubiri n’abandi bafunze.

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, umwe mu bakoze iperereza ku mutungo wa leta wanyerejwe muri iyi gahunda yabwiye BBC ko abantu bagera kuri 20, barimo abikorera ku giti cyabo na bamwe mu bari abakozi ba leta ku nzego nkuru, bagize uruhare mu inyerezwa ry’uwo mutungo.

Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko cyabonye amakuru ko muri abo bakekwa muri iyo dosiye harimo umusenateri, ndetse n’umugabo we w’umucuruzi, uyu mucuruzi we akaba ari gukurikiranwa afunze.

Muri gahunda ya leta, ku musaruro wabo abahinzi bagombaga kwishyura ikiguzi kingana na 70% y’igiciro cy’ifumbire babonye, 30% ikaba inkunga ya leta. Icyo kiguzi bakagicisha kuri aba bikorera.

Ubushinjacyaha uyu munsi bwareze Bwana Nkubiri gukora amalisti ya baringa y’abantu bemeza ko bahawe ifumbire kandi batarayibonye.

Buvuga ko hari abahinzi bagaragajwe nk’abarimo imyenda kandi barishyuye uyu mucuruzi ntayashyikirize leta. Ubushinjacyaha buvuga ko yahombeje leta asaga miliyari ebyiri y’u Rwanda.

Avuga ko yubahirije amasezerano

Bwana Nkubiri yahakanye gukora intonde mpimbano, abwira urukiko ko uwahabwaga ifumbire ari uwabaga yerekanye itiki( voucher) yabaga yatanzwe na Ministeri y’ubuhinzi.

Yahakanye kwishyuza ashyira mu mufuka we, avuga ko kwishyuza byakorwaga afatanije n’ubuyobozi bw’urutere ndetse na Minsiteri y’ubuhinzi.

Avuga ko inshuro zose yashyikirizaga intonde z’abisyuye ministeri y’ubuhinzi, ngo nta na rimwe izo lisiti zigeze zinengwa cyangwa ngo zibe zasubizwa inyuma kuko zagaragayemo uburiganya.

Me Hubert Rubasha umwunganira mu mategeko yavuze ko Nkubiri yubahirije amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda yo gutanga ifumbire ku baturage bagombaga kuyihabwa.

Yavuze ko mu 2013, umukiliya we yahawe ibaruwa ya ministeri y’ubuhinzi imuhanaguraho umwenda w’asaga miliyari 1.6 yagombaga kwishyurwa n’abahinzi ariko batashoboye kubona ubwishyu kubera izuba rwatumye badasarura.

Uyu munyamategeko yibaza impamvu Nkubiri akurikiranywe wenyine mu gihe icyo gikorwa cyo gutanga no kwishyuza ifumbire yaragikoranye na ministeri y’ubuhinzi n’abategetsi b’uturere turimo abahinzi bayihawe.

Bwana Rubasha yasabye ko umukiliya we arekurwa by’agateganyo kuko amaze igihe kirenga ukwezi afunze kandi akaba arwaye bikomeye kuko mu gihe amaze afunze amaze kujyanwa mu bitaro gatatu.

Nyuma yo kumva impande zombie, umucamanza yavuze ko azatangaza umwanzuro kuwa kabiri tariki 11 z’uku kwezi kwa munani.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA