AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyemari Makuza witabye Imana, yari ahangayikishijwe n’inguzanyo yubakishije igorofa

Umunyemari Makuza witabye Imana, yari ahangayikishijwe n’inguzanyo yubakishije igorofa
3-11-2016 saa 13:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 21853 | Ibitekerezo

Umunyemari Makuza Bertin witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane, yari amaze igihe ahangayikishijwe n’inguzanyo yatse amabanki kugirango abashe kuzuza umuturirwa (igorofa) uzwi nka M. Peace Plaza uherereye mu mujyi wa Kigali, dore ko hari hashize igihe gito atangaje ko kuzabasha kwishyura uwo mwenda mu gihe yemeranyijwe na banki abona atazabibasha.


style="display:block"
data-ad-client="ca-pub-5056468503741966"
data-ad-slot="2194852936"
data-ad-format="auto">

Benshi mu bashoramari bubaka amazu agezweho mu mujyi wa Kigali, bakunda kugaragaza ko bagorwa cyane no kubona abakorera muri ayo mazu bityo bikaba bishobora kubateza ibihombo byatuma bananirwa kwishyura umwenda baba barafashe muri banki kugirango babashe kubaka ayo mazu. Umunyemari Makuza Bertin nawe, yatabarutse yari amaze igihe atangaje ko atorohewe no kwishyura umwenda yafashe muri banki ajya kubaka umuturirwa we uzwi nka M. Peace Plaza.

M. Peace Plaza y’uyu munyemari Makuza Bertin yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari. Kugirango ayubake, yakoresheje miliyoni 20 z’amadolari yari afite, anifashisha inguzanyo yahawe na IFC ndetse na GT Bank ingana na kimwe cya kabiri cy’ayagiye ku nyubako yose. Iyi nyubako yubatswe kuri meterokare 42.000, ikagira inyubako zigerekeranye 15 zirimo ibiro n’inzu zo guturamo.

Iyi nyubako yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 10 Kanama 2015, ntirabona abantu bayikodesha yose kuko muri Nzeri uyu mwaka yavugaga ko imaze kubona abayikoreramo ku kigero cya 42%. Hashize amezi abiri, Makuza Bertin atangarije IGIHE ko umwenda yasabye yubaka uyu muturirwa umugoye kuwishyura, bitewe n’impamvu zirimo kuba yarasabye inguzanyo idolari ritarazamuka ubu rikaba ryaratumbagiye, hakazamo n’iyo mpamvu yo kuba atarabasha kubona abayikoreramo yose kuko abenshi baba bishakira inzu za macye.

Makuza Bertin na Perezida Paul Kagame mu gutaha ku mugaragaro inyubako M. Peace Plaza

Icyo gihe Makuza yagize ati : “Watekereza inzu nk’iyi wubatse ku ideni ry’amadolari, wareba ikiguzi n’ukuntu wavunjishije icyo gihe… nguhaye urugero, dufata amasezerano y’umwenda w’iyi nzu, idolari ryari kuri 570 Frw none ubu riri kuri 820 Frw. Urumva rero ikibazo aho giherereye, ubu kwishyura ni ikibazo gikomeye cyane. Uravunja mu madolari ugasanga urahenzwe... Turareba ngo ese tumanure ibiciro dushyire hamwe n’abandi, ukibaza uti ese nzabasha kwishyura ? Cyakora tugize Imana wenda inzu bakajyamo ari benshi, byadufasha. Ikindi na Leta niyo ifite ibikorwa byinshi by’ibiro, bakadufasha kugirango nabo bazemo bakoreremo.”

Muri Nzeri uyu mwaka, Makuza yavugaga ko afite ikibazo cy’uko atazabasha kwishyura inguzanyo yahawe mu gihe cy’imyaka 10 yemeranyijeho na banki zamugurije akayabo k’amadolari 20.000.000 yakoresheje mu kubakaza M.Peace Plaza.

Miliyoni 20 z’amadolari uyu munyemari yatse amabanki ajya kubaka M. Peace Plaza, uzibaze mu mafaranga y’u Rwanda ku gaciro kariho icyo gihe, wasanga byari bihwanye na 11.400.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko wabara ku gaciro k’idolari muri iki gihe ugasanga yaba arenga 16.400.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda, hanyuma ukanabara inyungu z’iyo nguzanyo nazo mu madolari.

Aha nyakwigendera Makuza Bertin yari kumwe na Minisitiri Francis Kaboneka, umunsi inyubako M. Peace Plaza itahwa ku mugaragaro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA