Col. Karemire , umuvugizi wa UPDF yabihakanye
Umusirikare mu ngabo za Uganda UPDF ufite ipeti rya colonel akaba umuhanga mu bijyanye n’ubutasi (maneko) yatawe muri yombi akekwaho kuba maneko w’ u Rwanda nk’ uko byatangaje na Daily Monitor.
Col. Paul Muwonge bivugwa ko yatawe muri yombi tariki 22 Gicurasi 2019 akaba afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi w’ ubutasi mu ngabo zirwanira ku butaka, yatawe muri yombi agahatwa ibibazo ashinjwa guha u Rwanda amakuru muri iyi minsi umubano w’ ibihugu byombi utameze neza.
Umuvugizi w’ igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yahakanye ayo makuru yatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri Uganda.
Yagize ati “Nta musirikare wa UPDF ufungiye kuba maneko wa Repubulika y’ u Rwanda.”
Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda Chimpreports cyatangaje ko Brig. Gen. Richard Karemire yavuze ko Muwonge adafunze.
Umuvugizi wa UPDF yabajijwe aho Col Muwonge aherereye ntiyahavuga gusa ashimangira ko aho ari hose atari muri gereza. Gusa Karemire yavuze ko Col. Muwonge hari ibyaha arimo gukorwaho iperereza bijyanye n’ imyitwarire n’ubwo yirinze kugira byinshi abivugaho.
Inkuru y’ uko Col. Muwonge yatawe muri yombi itangajwe mu gihe u Rwanda na Uganda bitabanye neza, ndetse Uganda ihora ishinja u Rwanda kohereza ba maneko muri Uganda, ibintu Leta y’ u Rwanda ihakana ahubwo igashinga Uganda gukorera Abanyarwanda bajyayo iyicarubozo no gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Daily Monitor yatangaje ko umwe mu bashinzwe umutekano yayibwiye ko kuva tariki 22 Gicurasi Col. Muwonge yatabwa muri yombi yasimbuwe na Col. David Gonyi kugira ngo mu nshingano yari ashinzwe hatagaragara icyuho.
Hari Abanyarwanda bagiye binjira mu Rwanda bavuye muri Uganda bakabwira itangazamakuru ry’ u Rwanda ko bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo n’ urwego rw’ ubutasi rwa Uganda CMI rubakekaho kuba ba maneko. Bamwe muri aba bavuga ko CMI yabasabye kujya mu mitwe irwanya u Rwanda.
Col Muwonge afite ibigwi muri Uganda kuko mu 1996 yafatanyije na Lt Col. Goffrey Muheesi bakanesha inyeshyamba za ADF zari zateye Uganda. Afatwa nk’ umuhanga cyane mu bintu bijyanye no kuneka.