Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda aratangaza ko nyuma y’uko Perezida Paul Kagame aganiriye na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku bibazo by’u Rwanda na Uganda, hari icyizere kiganisha mu nzira nziza kigera kuri 60%.
Yabivugiye mu kiganiro “Ishusho y’Icyumweru” cya RBA, yari yatumiwemo ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Mutarama 2022.
Mukuralinda yavuze ko kuva umubano w’ibihugu byombi wazamo agatotsi, amahirwe yahabaye ari uko inzira zo kuganira zitigeze zifungwa.
Ati “Duhere kuri Ambasade, zombi zirafunguye. Abayobozi ku nzego zose baravuganye. Habaye ibiganiro, habaye intumwa ku mpande zombi, izo abantu bamenye n’izo batamenye.”
Yagarutse ku masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola mu 2019, ku bufatanye n’ibihugu by’ibituranyi hakiyemezwa kunoza umubano.
Yakomoje ku kuba mbere gato y’uko Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, aza mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022, yabanjirijwe n’Intumwa yihariye y’uwo Mukuru w’Igihugu, Adonia Ayebare.
Mukuralinda yibukije ko nubwo habaye ibibazo bizwi na bose, ibiganiro bigakomeza kuba ntihagire icyo bigeraho n’amasezerano ntagire icyo ageraho ; icy’ingenzi muri byo ari uko hakomeza kubaho kuganira kandi hakaganirwa ku bibazo babwiranye.
Ati “Byagiye biba ku nzego zitandukanye, ibyabaye ejo ni ku rundi rwego rwo hejuru.”
“Ni ukuvuga ngo niba Perezida wa Uganda atumye Umuhungu we, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’Umujyanama we mu bikorwa bya gisirikare ; iyo bigeze aho atuma umuntu nk’uwo kuri Perezida wa Repubulika icyizere abantu bafite cy’uko ibintu bigiye gutungana ntabwo baba bibeshye.”
Yakomeje agira ati “Ariko ntibagire ngo ni ukubera ko ari ejo habaye ruriya rugendo. Rwateguriwe n’izo zindi zose.”
Kuba ibiganiro byabaye ababigiranye barivugiye ko byagenze neza, bakaganira ku bibazo u Rwanda rwagaragaje bitandukanye, hari ikintu kinini bivuze.
U Rwanda rufite Abanyarwanda baba cyangwa bajya muri Uganda bahohoterwa mu buryo butandukanye. Hari abakubitwa, abamburwa imitungo, n’abakorerwa iyicarubozo bakazanwa bagashyirwa ku mupaka.
Yongeyeho ati “Hari abantu bakorera ku butaka bwa Uganda barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Iyo mvuga kurwanya ubutegetsi mbitandukanya no kutavuga rumwe nabwo. Hari ukuvuga no kurwana. Iyo urwanye ubwo haba hajemo ibikorwa by’intambara n’iby’iterabwoba.”
“Noneho bakavuga bati ‘mu byo twaganiriye ejo twabivuzeho’. Izo mpungenge, icyo kibazo cy’u Rwanda twarakivuze. Harageze ko biva mu biganiro, mu masezerano, mu kohererezanya intumwa, tukajya mu bikorwa bituma ibyo bihagarara.”
Nubwo bwose ibintu bigana heza, kuvaga ko ejo cyangwa ejo bundi bihita bikemuka kuri Mukuralinda “kwaba ari ukwihuta”.
Ati “Ariko nkaba navuga ngo nibura ibyo byose niba bigeze hariya uyu munsi, 60% by’inzira itujyana aheza yarabonetse. Kandi iyo ibyemezo bifatiwe kuri ruriya rwego, ngira ngo gushyirwa mu bikorwa ntabwo bitinda.”
Mukuralinda ashingiye ku kuba Ibiro bya Perezida wa Repubulika byanditse ngo “twaganiriye ku bibazo u Rwanda rwagaragaje kandi twemeranyije ibigomba gukorwa kugira ngo bihagarare”, yaremye agatima abifuza izahuka ry’uwo mubano.
Ati “Navuga ngo icyizere kirahari ariko abantu bareke kumva ko ari ibintu bikorwa mu minsi ibiri cyangwa itatu kuko n’ibibazo bihari biraremereye. Icy’ingenzi ni uko biganirwaho, hafashwe icyemezo ko noneho hagomba gushyirwa mu bikorwa. Tuve mu magambo, mu nama, mu ntumwa no masezerano dushyire mu bikorwa.”