AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

‘Umuturage afite imibereho mibi ntabwo wavuga ngo igihugu giteye imbere’ Guverineri Gasana

‘Umuturage afite imibereho mibi ntabwo wavuga ngo igihugu giteye imbere’ Guverineri Gasana
30-01-2020 saa 21:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3039 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana avuga ko imibereho myiza y’umuturage aricyo kintu kigaragaza ko igihugu giteye imbere, agasaba abafite ibyo bakora bigamije impinduka ko bakwita ku bipimo byo kuzamura imibereho y’abaturage.

Yabikomojeho kuri uyu 30 Mutarama 2020, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’u Rwanda.

Guverineri Gasana yavuze ko urubyiruko rufite inshingano yo kubakira ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, rukubakira k’ubumenyi ruhabwa rugahanga udushya turamira abanyarwanda kandi twubaka igihugu.

Ati “Icyo gihe nibwo uzaba uri mu ntwari kuko uzaba ukoze iby’indashyikirwa bijyanye n’agaciro k’Abanyarwanda”.

Jean Paul Tuyishimire, wiga mu mwaka wa Kane muri finance nyuma yo kumva ikiganiro cyatanzwe na Guverineri Gasana yavuze ko ashimira CG Emmanuel Gasana mu izina ry’ingabo zabohoye u Rwanda.

CG Gasana ni umwe mu ngabo zayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tuyishimire avuga ko asanga abanyeshuri bakwiye gukora ibikorwa by’ubukorerabushake mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Muri iyi minsi abaturage bari gusabwa gukora imishinga ibyara inyungu kugira ngo Leta izabagurize amafaranga ibihumbi 100 bayashyore mu bikorwa bibyara inyungu bazishyure ayo mafaranga bashyize inyungu ntoya.

Tuyishimire ati “Byarambabaje kubona abakecuru bakora imishinga batarize, batazi gusoma no kwandika kandi dufite abanyeshuri biga ibijyanye na bizinesi. Bakabaye begera abo baturage bakabafasha gukora imishinga mu bukorerabushake”.

Guverineri Gasana yashimye igitekerezo cy’uyu munyeshuri avuga ko hari ibipimo 32 igihugu cyashyizeho bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Ngo umuntu ushaka gukora ibikorwa biteza imbere abaturage yabitwarira muri uwo murongo.

Yagize ati “Muri iki gihe twaravuze tuti iterambere rishingire ku muturage, umuturage ku isonga, umuturage afite imibereho mibi ntabwo ubundi wavuga ngo igihugu giteye imbere”.

Akomeza agira ati “Hari ibipimo 32 twashyize mu mudugudu ntangarugero. Uyu munyeshuri aje yayisangamo iyo gahunda, ku buryo bitamusaba amafaranga agatera inkunga mu buryo bw’ubumenyi kugira ngo avane abaturage ahabi abageze aheza. Nibyo namubwiraga ko ntaho atakwisanga mu nkunga ashaka gutanga”.

Guverineri Gasana yabwiye abasore n’inkumbi bari bateraniye muri Main auditorium ko bakwiye kurangwa no kwihangana nibura undi munota umwe. Yavuze ko uko umuntu yihangana undi munota umwe birangira abo barwanaga ku rugamba bacitse intege bakamanika amaboko uwihanganye akaba arabatsinze akaba intwari.

Yabwiye abanyeshuri ko no mu kwiga bakwiye kwihangana kuko ngo uko wihagana umunota umwe mu bukene, mu mvura ariko umwaka umwe ushyira, ibiri igashyira, itatu igashyira ukaba urangije amasomo yawe.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Murefu Alphonse yabwiye abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko gukora igikorwa gifitiye rubanda akamaro bidasaba kuba ufite akazi cyangwa aho uyobora.

Ati “Ntabwo ukwiye kuvuga ngo nzakora ibyo nkora numva nifuza ko byagira impinduka nziza kubera y’uko mfite akazi runaka, kubera y’uko nyobora aha ngaha, kubera y’uko mfite inshingano izi n’izi. Ni amatsiko akubamo ku giti cyawe agutera inyota yo gukora impinduka nziza”.

Umunsi w’intwari wizihizwa tariki 1 Gashyantare buri mwaka. Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2020 iragira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda agaciro kacu’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA