Umugenzuzi mukuru w’ Imari ya Leta Obadiah Biraro yashimye itambwe imaze guterwa mu gukoresha neza umutungo wa Leta y’ u Rwanda, anagaragaza ko hari ahagikenewe imbaraga kuko Leta yahombye miliyari 13 mu mishanga itandukanye.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2019, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ uko umutungo wa Leta wakoreshejwe mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017/2018.
Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yabwiye abadepite ko amafaranga ashorwa mu bikorwa nta nyandiko yagabanutse.
Mu bibazo bikigaragara harimo kuba inzego zidakurikiza inama zigirwa n’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta. Inama z’ umugenzuzi mukuru zikurikizwa ku kigero cya 49%.
Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yagaragaje ko hari amasezerano yadindiye afite agaciro ka miliyari 139, amasezerano yatawe afite agaciro ka miliyari 7 no kutubahiriza amategeko y’ imisoro. Ibi Obadiah Biraro avuga ko byahombeje Leta y’ u Rwanda agera kuri miliyari 13.
Mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017/18 hagenzuwe inzego 173 zikoresha 86,6% by’ ingengo y’ imari. Umwaka wabanje wa 2016/17 hari hagenzuwe 86,4% by’ ingengo y’ imari.
Raporo y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta yagaragaraje ko amafaranga yasesaguwe, ayanyerejwe n’ ayasohotse nta nyandiko arenga miliyari 5 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Mu mwaka wa 2016/17 yari miliyari 17.
Umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta Obadiah Biraro yavuze ko mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2017/18 bashize ingufu ku nzego za Leta zihabwa ingengo y’ imari ariko zikora ubucuruzi. Izo nzego ni Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu REG, Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe amazi WASAC, n’ Ikigo cy’ igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB.
Abagize Inteko Ishinga amategeko bavuze ko ibibazo bikigaragara mu ikoreshwa ry’ ingengo y’ imari ya Leta bikwiye gushakirwa umuti urambye.