Paul Kagame, Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi w’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba yavuze ko Ibihugu bya EAC ataribyo bikwiye gusigara inyuma muri Afurika.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo y’ umwiherero w’ umunsi umwe w’ Abayobozi ba EAC uteraniye I Kigali.
Uyu mwiherero waherukaga kuba mu myaka 10 ishize, uhuza abayobozi b’ uyu muryango bakaganira ku mishanga ihuza ibi bihugu n’ icyakorwa kugira ngo abaturage b’ ibihugu batere imbere.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye uyu mwiherero ko Umuryango wa EAC afite byinshi ugomba gukora ariko ko ugomba guhera ku byoroshye.
Yagize ati “Kugira intego ntacyo bitwaye. Hari byinshi byo gukora ariko ntabwo twahera kubinini cyangwa ibikomeye mu gihe tukirwana no kubona iby’ ibanze”
Umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yakomoje ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ Afurika aherutse gushyirirwaho umukono I Kigali avuga ko aya ari amahirwe ku Banyafurika.
Yanakomoje ku ihuriro ry’ abayobozi b’ ibigo by’ ubucuruzi riherutse kubera I Kigali avuga ko hari byinshi byitezwe bizava mu bashoramari b’ Afurika n’ abandi babona amahirwe ari kuri uyu mugabane.
Perezida Kagame yavuze ko akarere ka EAC atariko kagomba gusigara inyuma kuko ikigomba kugorwa kizwi.
Ati “Tuzi akarere kacu n’ ikigomba gukorwa kugira ngo tujyanye n’ abandi muri uru rugendo. Ntabwo dukwiye kwemera kuba inyuma cyangwa ngo abe aritwe dukerereza abandi. EAC ifite icyo bisaba ngo iyobore uru rugendo”
Perezida Kagame yavuze ko intego y’ akarere ari uburumbuke no kugira abikorera bashoboye.
Ati “Ubufatanye buzongera guhanga ibishya, guhanga imirimo n’ imibereho myiza byo guhindura EAC. Mu gihe hagiye gushira imyaka 20 EAC ivuguruwe ibi kubishyira imbere niyo mpano dukwiye guha abaturage bayo”
Umwiherero nk’ uyu w’ abayobozi ba EAC waherukaga muri 2009 nabwo wateguwe n’ u Rwanda.