Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi Gonzaga Muganwa avuga ko abantu bakwiye gutandukanya umwanzi w’Igihugu n’utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kuko umuntu ashobora gukunda Igihugu ariko adakunda Guverinoma ikiyoboye.
Gonzaga Muganwa avuga ko kuba umuntu yaba muri opposition [abatavuga rumwe n’ubutegetsi] no kurwanya ubutegetsi bitandukanye “nubwo hari aho biba byenda gusa cyangwa bishobora guhuzwa.”
Avuga ko by’umwihariko guhanga n’ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi bigoye cyane kuko bushingiye ku misingi ikomeye cyane.
Avuga ko urebye mu bihugu binyuranye biyobowe n’imitwe ya Politiki yageze ku butegetsi iharaniye impinduramatwara ikoresheje intambara bigoye kuba hari uwayikuraho kimwe n’uko itajya inatsindwa amatora.
Atanga ingero z’iyi mitwe ya Politiki ahereye mu Rwanda “reba muri Uganda NRM, CCM muri Tanzania, urebe muri Zimbabwe ZANU PF, urebe MPLA muri Angola.”
Akomeza agira ati “Kubera ko ukuntu iriya mitwe yageze ku butegetsi itwara igihe kirekire ikanakora Mobilisation ihagije cyane kandi iba ifite abakada bayumva banumva umurongo iri kugenderaho.”
Agarutse ku Rwanda, ati “Guhangana FPR ni ikintu kigoye cyane, birasaba abantu bafite impano idasanzwe muri mobilisation.” Akavuga ko imitwe ya Politiki yose yaba iri mu Rwanda n’iri hanze yarwo nta numwe ufite ubwo bushobozi.
Avuga ko ikanyakanya irimo imitwe igizwe n’abahoze muri FPR ariko ko inzitizi ifite ari uko ingengabitekerezo zabo zishingiye ku burakari burimo kuba hari abagiranye ibibazo na Perezida Kagame Paul cyangwa babuze imyanya mu nzego za Leta.
Yagarutse kuri bamwe bitiranya abanzi b’Igihugu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho. Ati “Ushobora gukunda Igihugu udakunda Guverinoma iriho.”
Avuga ko abafata intwaro bakajya kurwanira Igihugu bose ataba ari abanzi bacyo ahubwo ko baba badakunda ubutegetsi buriho.
Ati “N’inkotanyi bazitaga Inyangarwanda, indirimbo zari zihari twarazumvaga. Bangaga u Rwanda se ? Oya. Ibyo bintu bibiri byo ni ukubitandukanya.”
IKIGANIRO CYOSE...
UKWEZI.RW