AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Abishimiye urupfu rwa Joe Habineza ni abagome wagira ngo baritswemo n’amashitani-Mugwiza yababaye

VIDEO : Abishimiye urupfu rwa Joe Habineza ni abagome wagira ngo baritswemo n’amashitani-Mugwiza yababaye
22-08-2021 saa 10:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3021 | Ibitekerezo

Gerry Mugwiza Umunyarwandakazi ukunze kugaragaza ibitekerezo bye, yagaragaje agahinda yatewe n’abantu bishimiye urupfu rwa nyakwigendera Ambasaderi Joseph Habineza, avuga ko ibi atari ubumuntu ahubwo ko ababikoze basa nk’abasaritswe na satani.

Yabivuze mu kiganiro n’amashusho yagiranye na UKWEZI TV, aho yavuze ko atari aziranye na nyakwigendera uretse kumubona mu bitangazamakuru agaragaza ibitekerezo bye byari byiza.

Uyu mugore ukunze kuvuga ibitekerezo bye yatuye, yavuze ko mu buzima busanzwe akunda Abanyarwanda ku buryo yababajwe n’urupfu rwa Joseph Habineza kuko atanamenye iby’uburwayi bwe.

Ati “Nakunze uburyo yari cool [aca bugufi], nkunda uburyo yasobanukirwaga ubuzima, nkunda uburyo yasobanukirwaga imibanire abantu bakagombye kugirana, nkunda uburyo yasubizanyaga n’abantu bamwifurizaga ibintu bibi.”

Ambasaderi Joseph Habineza wamaze kuva mu mwuka w’abazima, yagiye agira imyanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda gusa rimwe na rimwe yakurwagaho mu buryo butunguranye.

Gerry Mugwiza wagarutse kuri ibi byagiye bimubaho, avuga ko hari abishimiraga ko yakuwe mu mwanya runaka ariko ko ibyo nta bumuntu burimo kuko nta muntu ukwiye kwishimira ikibi cyabaye kuri mugenzi we.

Anenga kandi abantu bishimiye ko Joseph Habineza yitabye Imana. Ati “Wabanje ukamenya ko nawe ejobundi uzajyayo kandi ko ushobora kuzahurirayo na we yaramaze kuhamenyera wenda…Ntabwo kwishimira ko umuntu yapfuye ari byo.”

Mugwiza avuga ko kuba Joseph Habineza yapfuye ku myaka 57 ari igihombo gikomeye ku gihugu kuko yari agifite imbaraga zo gukora ku buryo impamvu zo kubabazwa no kuba yapfuye zihari nyinshi.

Gerry Mugwiza wagarutse ku bishimiye urupfu rwa Joseph Habineza biganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bamuziza ko yakoranye n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ati “Ariya ni amakosa ntajya mbasha kwihanganira nkumva ndihebye nkavuga nti ubu amaherezo ni ayahe, ese tuzahora muri ruri hasi ruri hejuru kugeza ryari.”

Avuga ko abishimiye urupfu rwa Joseph Habineza nibura batababazwa no kuba Umunyafurika mugenzi wabo yitabye Imana kabone nubwo batababazwa no kuba ari Umunyarwanda basangiye igihugu cy’amavuko.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA