Umushakashatsi Dr Christopher Kayumba uherutse kwinjira muri Politiki akanashinga n’umutwe wa Politiki utaremerwa mu Rwanda, avuga ko abona mu myaka 10 iri imbere iri shyaka rye rizaba riyoboye u Rwanda kuko rishingiye ku bitekerezo byubaka.
Dr Christopher Kayumba yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, aho yagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana na Politiki ubu uri kwimariramo ibya politiki.
Hari hamaze iminsi havugwa amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko Dr Kayumba yaba akorana na bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa washinze umutwe wa RNC ndetse na Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe ubu na we urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Dr Kayumba avuga ko aya makuru ari ibihuha byambaye ubusa kuko abarwanashyaka b’ishyaka rye RPD (Rwandese Platform for Democracy) bose baba mu Rwanda nta numwe uba hanze ku buryo yagira aho ahurira na bariya bantu ashinjwa gukorana na bo.
Avuga ko ahubwo biriya bihuha bigamije “kudusiga icyaha, badusebye, batwangishe Abanyarwanda.”
Dr Kayumba avuga ko politiki nk’iyi ntaho itandukaniye n’iy’irondabwoko ya Leta yabayeho mbere yajyaga ifata bamwe mu banyarwanda ikabita inyangarwanda cyangwa amabandi.
Agaruka ku migabo n’imigambi y’ishyaka rye ko rigamije gutuma u Rwanda rukira akarengane, abarutuye bagatera imbere, akavuga ko rifite abayoboke benshi bo mu bice byose by’Igihugu ariko “kuko ntaremererwa ku mugaragaro ngo ntangaze umubare nyawo, ntabwo nakubwira umubare nyawo.”
Avuga ko intego yaryo atari iza cyera kuko “umbajije uti ‘ubona iri shyaka mu myaka itanu cyangwa icumi rizaba riri he’ nakubwira ko rizaba riyoboye u Rwanda.”
Agaragaza n’impamvu ashingiraho, akavuga ko ari uko iri shyaka rye rishingiye ku bitekerezo byiza “bishobora gutuma Igihugu cyacu gikira duca akarengane tugaca ubukene.”
KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW