Umunyapolitiki akaba n’umusesenguzi, Dr Christopher Kayumba avuga ko atari itegeko ko umutegetsi akundwa na rubanda ayobora ahubwo ko akwiye gukora ibyiza bituma abo ayobora bamukunda.
Mu kiganiro na UKWEZI TV, Dr Christopher Kayumba wamaze kwinjira muri Politiki, yagarutse ku bikwiye kuranga umunyapolitiki mwiza ndetse n’Umutwe wa Politiki ushakira ineza abaturage.
Avuga ko niba umutegetsi akoze nabi, yakwiyamamaza agatsindwa amatora bidakwiye kuba ikibazo kuko abatamutoye baba batamubonyemo impamvu yatuma bamutora.
Yatanze urugero rwo kuba mu gihe yaba ashaka kuba Umuyobozi w’Umudugudu, agatanga imigabo n’imigambi bye byiza kurusha uwari uriho bigatuma amutsinda, bidakwiye kuba ikibazo.
Ati “Iyo bakuretse bagatora njyewe, baba bakwanze. Icyo ntabwo ari icyaha.”
Dr Kayumba ugaruka ku biteganywa n’Itegeko Nshinga ko ubutegetsi butangwa n’abaturage, anagaruka ku cyaha gikunze gushinjwa bamwe cyo kwangisha abaturage ubutegetsi, akavuga ko bihabanye n’ibiteganywa n’amategeko.
Ati “Ntabwo Umutegetsi afite uburenganzira bwo gukundwa na rubanda ahubwo afite inshingano zo gutuma rubanda rumukunda, niba hari uwo bahanganye na we ubundi bakabaye bikundwakaza kuri rubanda, bakabaye bakora ibintu rubanda rubakunda rukongera kubatora.”
Uyu munyapoliti uzwi ubusesenguzi, avuga ko mu gihe umuntu abona nk’Umuyobozi w’Akarere akora nabi, akaba abona ashobora kumusimbura agakora neza, afite uburenganzira bwo kugaragaza ko uwo muyobozi akora nabi. Akavuga ko umuntu adashobora gukundwa na rubanda kandi akora nabi.
Ati “Ntabwo ushobora kujya mu muhanda ubwira abantu ngo ‘munkunde’ ni nk’uko wavuga ngo ‘nimunyubahe’, umuntu arabyihesha.”
Avuga ko abategetsi ari bo bafite mu biganza byabo ibyatuma abaturage babakunda kubera ibikorwa byabo ariko ko nanone badakwiye kwijundika uwabangiye ibyo bakora nabi cyangwa ibyo badakora.
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW