Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite uruhare runini ku ntamwe Isi imaze kugeraho mu guha abagore n’abakobwa ubushobozi bukwiye anashimangira ko abagore bagira uruhare rukomeye mu bukangurambaga, amahoro n’umutekano
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 8 Werurwe 2018, mu butumwa yageneye abanyarwanda n’isi yose muri rusange ku munsi hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’abagore, Perezida Kagame yavuze
Yagize ati “Uyu ni Umunsi mpuzamahanga w’abagore dukwiye kugira icyo tuwuvugaho kuko ufite agaciro kanini, Isi yose imaze gutera intambwe ndende mu guha abagore n’abakobwa ubushobozi bukwiye u Rwanda kandi rwagize uruhare rwaro”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko aho u Rwanda rugeze ubu rwahageze kubera imiyoborere myiza, ivugurura ry’amategeko na politiki nziza muri rusange
REBA HANO UBUTUMWA PEREZIDA KAGAME YAGENEYE ABANYARWANDA N’ISI KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGORE