Ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu mujyi wa Kigali bukomeje gutera inkeke abawutuye n’Abanyarwanda muri rusange. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko benshi mu barimo gusanganwa iki cyorezo ari abakoreraga mu masoko arimo iryo kwa Mutangana mu gace ka Nyabugogo ndetse n’iryo mu mujyi rizwi nka KCM. Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zo gufunga aya masoko ariko uburyo abakoreraga muri aya masoko barimo guhura cyane n’abaturage n’amasoko yasimbuye aya uburyo arimo gukora biraca amarenga y’uko ingamba zafashwe zaba zirimo kurushaho gukwirakwiza iki cyorezo.
Nyuma y’uko ayo masoko afunzwe, hari isoko ryashyizwe ku Gitikinyoni mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. N’ubwo ubuyobozi buvuga ko iri soko ari irigenewe kuranguza, urigezemo ukanaganira n’abarikoreramo siko bimeze. Ikindi ubuyobozi buvuga ko abakoreraga mu masoko yafunzwe basabwe kuguma mu rugo ariko mu by’ukuri nta bugenzuzi bwakozwe kuko abarema iri soko rishya ryashyizweho biganjemo abahoze kwa Mutangana.
Igiteye inkeke kurushaho, ni uburyo muri iri soko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus atubahirizwa, uretse kuba nta ntera abarirema bashyira hagati yabo, unahabona ibindi bikorwa bibujijwe nko gusuhuzanya, kutambara udupfukamunwa cyangwa kutwambara nabi, ndetse abashinzwe umutekano (DASSO) nabo bafata abantu bahungabanya umutekano aho kubatandukanya bakabazirikanya.
Amafoto na Video byafashwe n’ikinyamakuru Ukwezi kuwa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, bigaragaza uburyo amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo atubahirizwa. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, mu ijwi rya Serugendo Jean de Dieu ushinzwe itangazamakuru, nabwo bwavuze ko abaturage kuba batubahiriza amabwiriza ari amakosa yabo kuko kwirinda bikwiye kuba inshingano za buri wese.
REBA VIDEO Y’UKO BYIFASHE MURI IRI SOKO HANO :
Nyir’amaso yerekwa bike ibindi akirebera. Aya mafoto yose n’ibindi byinshi bigaragara muri video byafatiwe mu isoko ryo ku Gitikinyoni
REBA VIDEO Y’UKO BYIFASHE MURI IRI SOKO HANO :