Gahunda ya Minisiteri y’uburezi izwi nka "School Feeding" iteganya ko abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye no mu cyiciro cya kabiri cy’abanza aho biga mbere na nyuma ya saa sita, bagaburirwa hamwe ku ishuri bakabona kwiga amasomo y’igicamunsi, nyamara hari bimwe mu bigo, byagaragaye ko abanyeshuri benshi ari ababwirirwa bakigana na bagenzi babo baba bagaburiwe ku ishuri. Kuba inkunga igenwa na Leta muri iyi gahunda ari nto no kuba hari ababyeyi batabyitabira uko bikwiye ni bimwe mu bishyirwa mu majwi ko bidindiza iyi gahunda.
Nk’uko byagaragaye mu bukangurambaga bw’ireme ry’uburezi buheruka gukorwa n’intumwa za MINEDUC, benshi ngo ntibiyumvisha uburyo abana bigana bamwe babwiriwe abandi bariye, ndetse bagaragaza ko kwishora mu busambanyi ku bana b’abakobwa, gukoresha ibiyobyabwenge no kuva mu ishuri, bishobora guterwa n’uko abanyeshuri bamwe bigishwa batariye.
Abayobozi b’ibigo, cyane cyane mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 cyangwa 12, bavuga ko abatagaburirwa ku ishuri biterwa n’uko ababyeyi babo baba banze gutanga amafaranga asabwa cyangwa ibiribwa bihwanyije agaciro n’ayo mafaranga, bityo hakagaburirwa abayatanze gusa.
Leta igena amafaranga 56 ku munsi mu rwego rwo kunganira ababyeyi, ariko ababyeyi benshi bakavuga ko batabona amafaranga cyangwa ibiribwa batanga ku ishuri, nyamara abo bose ntibari mu cyiciro cy’abafashwa na Leta kuko abo mu cyiciro cya mbere bo bagaburirwa badasabwe ayo mafaranga.
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka School feeding, yatangijwe na Leta y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2014. Icyakora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa yagiye ihura n’imbogamizi zinyuranye zituma itagera ku ntego zayo.
Mu mwaka w’amashuri 2021-2022, Leta y’u Rwanda yageneye Minisiteri y’uburezi ingengo y’imari ingana na miliyari 27 zigomba kugaburira abana miliyoni 3,600,000 ku mashuri aho MINEDUC igaragaza ko harimo icyuho cya miliyari 15 na miliyoni 302.
Si MINEDUC gusa kuko n’ibigo by’amashuri bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko y’ibiribwa, rituma kubasha kunganira ababyeyi ku mafaranga 56 ku munsi Leta igenera buri mwana, bikiyongeraho ko n’asanzwe atangwa n’ababyeyi yari macye kuko atanatangwa na bose.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo mu karere ka Kamonyi, n’ubwo atashatse ko umwirondoro we utangazwa, avuga ko ikigo ayobora kimwe n’ibindi azi muri aka karere, bigowe no kugaburira abana kuko ibiciro byazamutse kandi n’ubusanzwe byajyaga bigorana kubagaburira mu mafaranga macye atangwa.
Uyu yagize ati : "Niba Leta igenera umwana amafaranga 56 ku munsi, umwana na we agatangirwa n’umubyeyi 4000 mu kwezi ariko nabwo ntatangwe na bose, biragoye ko wabasha kubihuza n’ibiciro biri ku masoko ngo uzabashe kugaburira umwana indyo yuzuye kandi ihagije"
Mu mushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda, mu ngingo irebana n’inshingano z’umubyeyi mu guteza imbere ireme ry’uburezi, harimo guha umwana ibikenewe mu myigire ye ndetse Minisiteri y’uburezi ikifuza ko mu bikenewe umubyeyi akwiye guha umwana we ifunguro ritaburamo.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko kubishyira mu itegeko byakemura ikibazo cy’ababyeyi bikuragaho izo nshingano bakaziharira Leta gusa. Nyamara hari ababyeyi bemeza ko batabyikuraho ku bushake ahubwo ngo ni ikibazo cy’amikoro.
Uwamariya Venantie wo mu karere ka Kamonyi, avuga ko afite abana bane biga mu mashuri yisumbuye kandi barebwa n’iyi gahunda. Avuga ko atunzwe n’uturaka dutuma abasha kugaburira umuryango we, ariko atabasha kwibonera amafaranga 4000 buri umwe asabwa, kuko ku kwezi ubwo aba asabwa 16.000 ku bana be bose hamwe. Ati : "Ababyeyi dukunda abana bacu ariko ubushobozi butubera imbogamizi, ayo mafaranga nanjye ubwanjye simbasha kuyinjiza mu kwezi kandi mfite n’abandi bana bagomba kubaho, Leta ikwiye kujya imenya ko natwe dukunda abana bacu tutifuza ko babaho nabi."
Uwitwa Habaguhirwa Valens we avuga ko ibyo basabwa n’ibigo by’amashuri byo gutanga ibiribwa cyangwa ukajya gukora imirimo ku kigo cy’amashuri nk’ikiguzi cy’ifunguro ry’umwana, ngo we asanga harimo kwirengagiza cyane.
Ati : "Kumbwira ngo ninyabura ntange ingurane y’ibiribwa ni ukwirengagiza kuko mbifite n’ayo mafaranga sinayabura, nabigurisha nkayabona nkayabaha. Ikindi baratubwira ngo uwo byanze agende ikigo kimuhe imirimo akora, ukibaza niba batirengagiza ko uwo munyeshuri atari we ugomba kubaho wenyine. Nonese bazatunga n’abandi nasize mu rugo nintabona uko njya kubacira incuro ? Leta niyongere amafaranga ibagenera idufashe benshi ntitwabishobora, kuko nk’uwanjye arabizi ko na barumuna be bijya bibura bakabwirirwa"