Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, abakozi ba MTN bakozwe ku mutima n’igitekerezo cya Bahati Vanessa wabyaye umwana utabona bigatuma yiyemeza gufasha abandi bana bameze nk’uwe, basuye umuryango Jordan Foundation urererwamo abana bafite ubumuga bwo kutabona, banagenera uyu muryango impano y’ibintu bitandukanye.
Bamwe mu bakozi ba MTN Rwanda, bishyize hamwe ku giti cyabo, bajya gusura umuryango Jordan Foundation urererwamo abana 22 bafite ubumuga bwo kutabona, barimo n’umwana witiriwe uyu muryango, akaba n’umuhererezi wa Bahati Vanessa, umugore ukiri muto ukomeje gushimwa na benshi kubera ibikorwa by’urukundo akora.
Uyu Bahati Vanessa ni umubyeyi w’abana bane, umuto muri aba witwa Hakiza Guy Jordan akaba yaravukanye ikibazo cyo kutabona, amuvuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda bigera n’aho amujyana mu Bubiligi ariko nabwo biranga, abaganga batangira kumwigisha uburyo yazita ku mwana we muri ubu buzima butoroshye, akamufasha kuzagira ahazaza heza. Ubu afite imyaka ibiri n’igice.
Bahati Vanessa yaje kugira igitekerezo cyo gukora igikorwa cy’urukundo, ashinga umuryango udaharanira inyungu yitiriye umwana we, awita "Jordan Foundation". Jordan Foundation ubu ikorera mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ikaba irimo abana 22 barimo abatabona burundu ndetse n’abandi bacye babona gacye.
Aba bana, Bahati Vanessa abarerera mu nzu we n’uwo bashakanye bubatse i Jali muri Gasabo aho bakunda kwita i Gihogwe, aho abitaho akabagaburira, akabacumbikira mu nzu ye n’umugabo we, ikirenze kuri ibyo bakaba banakurikirana amasomo ajyanye n’ubumuga bwo kutabona bafite. Ni igikorwa kimusaba amafaranga menshi, kandi akaba nta handi akura uretse mu bushobozi bw’amafaranga y’umushahara we yemeye kuzajya ashora muri uyu mushinga atazungukamo ikindi kitari umugisha uturuka ku Mana.
Aha ni mu rugo Bahati Vanessa arereramo aba bana bafite ubumuga. Aya mafoto yo yafashwe muri 2016
Muri uru rugo harimo n’imyicungo ifasha aba bana kwidagadura
Ibikorwa bya Bahati Vanessa, byakoze benshi ku mutima barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, dore ko n’icyamamare Diamond Platnumz, umuririmbyi rurangiranwa wo muri Tanzania, aherutse gusura Jordan Foundation ndetse agashimira cyane Bahati Vanessa washinze uyu muryango.
Abana ba Jordan Foundation baherutse gusurwa na Diamond washimye cyane Bahati Vanessa
Bahati Vanessa kandi, aherutse no guhabwa igihembo na Madamu Jeannette Kagame, aho yahembwe nk’umuntu ukiri muto wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bifite icyo bihindura ku muryango nyarwanda.
Bahati Vanessa yashyikirijwe igihembo na Madamu Jeannette Kagame muri 2017
Mu bandi bakozwe ku mutima n’ibi bikorwa bya Vanessa Bahati, harimo n’abakozi ba MTN Rwanda basuye Jordan Foundation kuri uyu wa Gatanu, mu gikorwa basanzwe bagira cyo gufasha no kwifatanya n’abantu bakeneye ubufasha. Bakiriwe n’abana bato barererwa muri Jordan Foundation, barabaririmbira banabavugira umuvugo barishima kuburyo ab’amarangamutima menshi barijijwe n’ibyishimo.
Abana ba Jordan Foundation basabanye cyane n’abakozi ba MTN
Bahati Vanessa yatanze ubuhamya bw’uko yashinze uyu muryango ahereye ku gihe yabyaraga umwana utabona akamuvuza hose bikanga, ubu buhamya bukaba bwakoze ku mutima aba bakozi ba MTN.
Umuyobozi mukuru wa MTN aha yari yatangariye Jordan witiriwe uyu muryango
Isimbi Michelle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Jordan Foundation ukurikirana cyane iby’ubuzima n’uburere bw’aba bana, nawe yasobanuye uburyo aba bana bagenda bagaragaza ubuhanga no kwiyungura byinshi, ari nabyo bimutera ishema bikanashimisha cyane Bahati Vanessa washinze uyu muryango.
Isimbi Michelle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Jordan Foundation hamwe na Bahati Vanessa wayishinze
Aba bakozi ba MTN bari kumwe n’umuyobozi mukuru w’iki kigo cy’itumanaho, bahaye aba bana impano zirimo ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, ibikinisho by’abana ndetse n’inkoni aba bana bafite ubumuga bwo kutabona bifashisha mu gukabakaba aho bajya zikabafasha kugenda.
Umuyobozi mukuru wa MTN, yashimye ikinyabupfura, urugwiro, urukundo, ubuhanga n’uburere abana barererwa muri Jordan Foundation bagaragaza, anashima bikomeye Bahati Vanessa washinze uyu muryango, anasezeranya uyu muryango ko bazakomeza kubaba hafi mu bihe bizaza. Bafashe kandi n’umwanya wo gusangira ku mutsima wari wateguriwe ibi birori.