AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abatanga serivisi za ‘Massage’ bakiranye yombi kongera kwemererwa gukora

Abatanga serivisi za ‘Massage’ bakiranye yombi kongera kwemererwa gukora
5-11-2020 saa 17:42' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1416 | Ibitekerezo

Bamwe mu batanga serivisi zo kuvura abantu umunaniro binyuze muri ‘massage’ bakiranye yombi icyemezo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyo kongera gufungura ibi bikorwa nyuma yo kumara amezi umunani bidakora kubera kwirinda icyorezo cya COVID19.

Itangazo rya RDB riravuga ko ibyo bikorwa byafunguwe mu rwego rwo gukomeza ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya coronavirus.

Abatangaga izi serivisi bavuga ko ari iby’agaciro kuba zongeye gufungura, ibintu bavuga ko biragira ingaruka nziza ku buzima bw’abantu ariko n’abakozi bakongera kubona akazi.

Ubuyobozi bwa Nyakabanda Heath Spa, itangira izi serivisi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri kontineri butangaza ko uretse kuba abakozi bari barabuze akazi kubera guhagaraga kw’izi serivisi ariko n’abagana izi serivisi nabo bashoboraga kuzafatwa n’uburwayi butandukanye.

Impuguke muby’ubuvuzi akaba n’umuyobozi wa Fame Lounge ari nayo ifite iki kigo cya Nyakaganda Health Spa, Dr Kintu Muhammed yabwiye UKWEZI ko indwara y’umunaniro muri iyi minsi iri kugira ingaruka ku buzima bwa benshi harimo n’abo ihitana.

Dr Kintu avuga ko ari byiza kuba RDB, yafashe icyemezo cyo gufungura serivisi za ‘massage’ kuko birafasha mu gutanga ubu buvuzi ku bantu baba bafite ibibazo birimo umunaniro.

Ati “Kuba bafunguye massage ni ibintu byiza kuko hari uburyo umubiri w’umuntu by’umwihariko bamwe bari baragize ibibazo by’umunaniro barongera batugane tubafashe bakorerwe massage zihite zikira.”

Dr Kintu usanzwe afite ikigo cya Nyakabanda Health Spa gitanga serivisi za sauna na massage

Mu mbwiriza abatanga izi serivisi bahawe kubahiriza harimo gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura intoki, bakaraba cyangwa bifashishije umuti umenyerewe nka ‘hand sanitizer’.

Harimo kandi gushyiraho uburyo buboneye bwo gusukura ibyumba n’ibikoresho byo mu byumba bikorerwamo ‘massage’ n’ahandi hantu hose abantu bahurira.

Abakora massage n’abakiliya kandi bagomba kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

Muri ayo mabwiriza RDB yakomeje iti “Gushyiraho uburyo bwo guha gahunda mbere abashaka gukoresha massage, hagamijwe kwirinda ko abakiliya bahahurira ari benshi no gutanga umwanya wo gukora isuku ; gushyira byibura iminota 15 hagati y’umukiliya n’undi kugira ngo isuku ikorwe neza, kandi hirindwe ko abantu benshi bahurira aho bakirirwa.”

Muri ayo mabwiriza kandi harimo gushyira ahantu hose abantu bategerereza cyangwa mu bwiherero, ibyapa n’amatangazo byibutsa abantu kwirinda Coronavirus, cyane cyane ibirebana no guhana intera, gukaraba intoki n’izindi ngamba.

Mu byo basabwe kandi harimo gushishikariza abakiliya kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Serivisi za massage ni zimwe mu zari zifunzwe kuva muri Werurwe, ubwo mu gihugu hashyirwagaho gahunda ya guma mu rugo, hagamijwe guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu itangazo rya RDB, ntihavugwa niba serivisi za sauna zemewe, bivuze ko hafunguwe massage gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA