Mu minsi micye ishize, Ikinyamakuru Ukwezi.com cyari cyabagejejeho inkuru y’uruhinja rwitwa Pierra Abayisenga Nishimirwe rwagize uburwayi bukomeye rwari rukeneye abagiraneza ngo rwe kubura ubuzima, abantu batandukanye bakaba baragiye bafasha umuryango w’uyu mwana ndetse Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, yemera gutabara uyu mwana ikamwishyurira ubuvuzi mu Buhinde na RwandAir yemera kwishyura ibijyanye n’urugendo, gusa nyuma y’igihe gito uyu mwana avurirwa mu Buhinde, yaguye mu maboko y’abaganga.
Pierra Abayisenga Nishimirwe, yari umwana w’amezi atandatu gusa y’amavuko, akaba yari imfura ya Mukangemanyi Chantal na Nsengumuremyi Jean Paul bamaze umwaka n’amezi macye bashakanye. Uyu mwana, akivuka yagize uburwayi bw’umutima ndetse nk’uko twari twabitangaje mu nkuru iheruka, hari hakenewe ubutabazi bwihutirwa cyane ngo ajyanwe mu Buhinde gukurikiranwa n’abaganga baho.
Nyuma y’uko ababyeyi ba Pierra batabazaga basaba abagiraneza kubafasha ngo bajye kuvuza umwana wabo, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba, yahamije ko uyu mwana azavuzwa na Leta ariko Leta ikaba itazamutangira ibindi bisabwa birimo amafaranga y’urugendo ndetse n’ibizatunga abazamurwaza mu gihe cyose bazamara mu Buhinde.Abantu batandukanye bafashije uyu muryango ndetse RwandAir yemera ibijyanye n’urugendo rw’uyu mwana n’umubyeyi we, maze bahaguruka tariki 15 Ukuboza 2017 berekeza mu Buhinde.
Pierra Abayisenga Nishimirwe yashizemo umwuka arimo kuvuzwa mu Buhinde
Nyuma y’iminsi Pierra yitabwaho n’abaganga, tariki 3 Mutarama 2018 yaguye mu maboko y’abaganga, ndetse umuryango we wahise ugaruka i Kigali, umurambo w’uyu mwana ukaba warashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018, mu irimbi ry’i Nyamirambo.
Mukangemanyi Chantal, umubyeyi wa nyakwigendera, yabwiye Ukwezi.com ko bashimira abantu bababaye hafi bakabafasha mu burwayi bw’umwana wabo, n’ubwo bitakunze ko akomeza kubaho ariko ngo bazazirikana iteka ineza ya buri wese wabafashije.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWARI TWAGIRANYE MBERE N’UMUBYEYI WA PIERRA HANO :
Abayisenga Nishimirwe Pierra aha yari kumwe n’umubyeyi we Mukangemanyi Chantal