Kiberinka Soleil na Hitamoyesu Chance batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro niho bavukiye ni naho bakuriye mu nzu nyirarume yubakiye nyina, uyu nyina arafunze, nyirarume na we yaguye mu Bufaransa aho yahungiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batuyemo abafatanyije n’abashinzwe umutekano tariki 16 Nyakanga 2019 barabasenyeye, ubu bakaba babayeho mu buzima buteye agahinda aho batakambira abafite umutima w’impuhwe ko yabagoboka.
Aba bana basobanura ko nyirarume (Musaza wa nyina) yatuje nyina mu myaka y’1989, akabaha inzu babamo ari nayo bose bavukiyemo. Uyu mubyeyi we ariko ngo yaje gushukwa n’umugore w’uwo nyirarume uba mu Bufaransa, amuha ibyangombwa by’iyo nzu, hanyuma aramuhindukirana ashaka uko ayimukuramo.
Kugeza ubu aba bana bari mu gihiraniro kuko nyuma y’ibyumweru bibiri barara hanze, bashakiwe akazu bato baba bacumbikiwemo ariko ntibazi uko bizagenda nyuma y’amezi abiri ubwo bukoje bushizemo, ikindi ubuzima bwo kubona ikibatungira aho nabwo burabakomereye cyane.
Chance yarangije amashuri yisumbuye ariko ntakazi agira, naho mushiki we Soleil yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuko yabuze ubushobozi bwo gukomeza kwiga. Kubaho kwabo mu buzima bwa buri munsi ni umuzigo ubaremereye, mu kiganiro twagiranye bakaba bagaragaza agahinda kabo basaba abantu batandukanye kubatabara.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :
Basaba ko uwabasha kubabonera akazi, uwabasha gufasha Soleil agakomeza kwiga n’uwashaka kubasura cyangwa kubafasha mu bundi buryo, yababona aha mu murenge wa Nyarugunga cyangwa akabahamagara kuri 0780355060 ya Chance cyangwa 0784682860 ya Soleil.