Mbabazi Jane (siyo mazina ye) ni Umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 25 yatanze ubuhamya bubabaje bw’ amateka yanyuzemo bitewe n’ uko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe abatutsi. Umuhungu bakundanye yamenye ko yavutse muri ubwo buryo aramubenga, yavuze ukuntu yasimbutse imfu nyinshi amarira abunga mu maso y’ abari bamuteze amatwi.
Ni umwe mu bana benshi bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu n’ Iterahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Mbabazi, muri 2010 yiga mu mwaka wa 6 y’ amashuri abanza nibwo yamenye ko yavutse muri ubwo buryo. Ngo agiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza byabaye ngombwa ko ku ifishi yuzuzaho amazina y’ ababyeyi bombi. Abajije nyina amazina ya Se amubwira atariyo kuko nawe atari ayazi neza.
Mbabazi ati “Ntabwo yari kumbwira ko atayazi. Naje gukomeza kubaza nsanga amazina yambwiye ari ay’ umubyeyi we (Papa we)”
Mbabazi avuga ko yakomeje kubaza abantu bazi nyina, kugira ngo amenye ukuri kuko iyo yabazaga nyina, nyina yahitaga ahungabana.
Ku ifishi yakoresheje ayo nyina yamubwiye ariko akomeza gushaka impamvu nyina atazi uwamuteye inda. Ngo yaje kubimenya kuko yagendaga yumva abantu bamuhimba amazina atari aye bikamutera ipfunwe.
“Kumva ko ntafite aho negamiye bigenda bingiraho ingaruka nyinshi mu buzima. Nkiga nabi rimwe na rimwe sinige kubera icyo kibazo, ariko nkomeza guhangana nabyo”
Avuga ko yagiye ahura n’ ibikomere byinshi mu buzima. Ati “Nanone nkagira igikomere cyo guhabwa akato muri sosiete nabaga ndimo”
Mbabazi avuga mu buzima bwe yahuye n’ ingaruka nyinshi zirimo no kuba nyina yarahoraga arwara ihungabana. Yaje kumenyana n’ umuryango witwa Hope bakajya bamuganiriza. Muri uyu muryango yahuriyemo n’ abana bavutse ku babyeyi bafite ubwandu bwa SIDA n’ abavutse ku babyeyi bakoze jenoside n’ abayikorewe. “Byagiye binkomeza kuko nabashije kumenya ko atari njye njyenyine ufite icyo kibazo mu gihugu”.
Iyo nyina yamubonaga yagiraga ihungabana bitewe no kumubona mu isura y’ umuntu wamuhohoteye.
Akomeza ubuhamya bwe agira ati “Naje guhura n’ umuntu tugirana ubushuti busanzwe, kuko nubwo navutse gutya ariko ndi umuntu kandi nagombaga gukora ibyo abantu bazima bakora numvaga ko nanjye mfite uburenganzira bwo kubaho nk’ uko abandi babayeho.
Naje guhura n’ igikomere ndi kumwe n’ uwo muntu. Twapanze gahunda yo kubana , yari fiancé wanjye ariko kubera ubuzima nari ndimo ntabwo numvaga nisanzuye ku buryo nabwira buri muntu wese ibyanjye. Akenshi numvaga ko nabimenya atari bubyakire.
Yarabimenye, abimenya hari ukundi kuntu byagenze mfite inda ye ,aravuga ngo ntabwo nari nziko ari uko byagenze nta kintu na kimwe nshobora gukomezanya nawe umeze uko”.
Ibi nabyo ngo byababaje Mbabazi kuko yumvaga ari ubundi buzima bubi agiye guhangana nabwo. Ibi kandi ngo byakomerekeje nyina kurushaho ariko umwana ahangana nabyo kuko yari afite imbaraga zo guhangana n’ ibibazo.
Ati “Nari maze kumenya ko nta kintu na kimwe mfite cyo guhindura ku byabaye nkishakamo imbaraga zo guhangana nabyo”.
Ibyo gutwita no kubengwa byabaye yitegura kujya kaminuza. Umwana we muri 2019 yujuje umwaka.
Yaje gushaka amakuru kuri se kuko yumvaga hari abantu bahunze bahunguka. Muri urwo rugendo yahuye n’ abantu bamubwira ko Se ari muri Kenya aza gusanga ari abashaka kumushimuta bakamugirira nabi arabireka.
Ati “Papa igihe nari mukeneye sinamubonye, numva ngomba gukomeza ndi uwo ndiwe mu ruhare rwanjye”
Uyu mukobwa yari yariyise ‘Urwibutso rw’ amateka mabi kuri nyina’ kuko yamubonagamo isura y’ ibyabaye. Gusa ngo ashimira nyina wahanganye n’ ubuzima bubi kugira ngo ‘umwana abeho’.
Nyina amaze kubohoka nibwo yatangiye kumubwira amwe mu mateka akomeye yanyuzemo kubera gufatwa ku ngufu no guterwa inda. Ayo mateka arimo ko umuryango we wamwanze, ukajya ushaka kumuha imiti ngo iyo nda ivemo. Sibyo gusa kuko ngo n’ igihe Mbabazi yari yaravutse yamusigaga yabonye akaraka umuryango we ugashaka kujugunya uyu mwana.
Mbabazi mu buhamya bwe avuga ko ashimira nyina wamurwaniye ishaka, agashimangira ko ibyo nyina yakoraga atari uko yari amwanze ahubwo ari uko yari atarakira ibyamubayeho.
Mbabazi ubu bigaragara ko yifitiye icyizere cyo kubaho. Ashimira imiryango yamuganirije irimo Avega, Hope n’ indi. Ubwo yatangaga ubu buhamya hari mu nama irimo na Jeannette Kagame. Avuga ko ari ibintu byamushimishije kuba ubu ageze ku rwego rwo guhagaragara imbere y’ abantu bakomeye akavuga ijambo.