AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ahimana amaze imyaka irenga 5 mu bitaro none banamwangiye ko mituweli yamuvuza

Ahimana amaze imyaka irenga 5 mu bitaro none banamwangiye ko mituweli yamuvuza
11-07-2017 saa 17:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 15314 | Ibitekerezo

Ahimana Céléstin ni umusore w’imyaka 26 wahuye n’akaga gakomeye ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, yitegura gukomereza muri Kaminuza. Yakoze impanuka ubwo yari iwabo mu rugo, bimuviramo kuvunika ijosi, bimutera ibibazo by’ubuzima byatumye kugeza ubu amaze imyaka irenga 5 mu bitaro. Mu gihe asabwa amafaranga menshi cyane yo kwivuza, ubuyobozi bwa mituweli nabwo bwamubwiye ko kwivuriza kuri mituweli asanzwe yivurizaho bidashoboka.

Ahimana Céléstin ni umusore ukomoka mu murenge wa Karangazi wo karere ka Nyagatare, aho benshi bakunda kwita mu Mutara. Mu mwaka wa 2012, ubwo yari arimo gukora imirimo yo mu rugo, yakoze impanuka, aratsikira aragwa, bimuviramo kuvunika ijosi.

Yivurije mu bitaro bya Nemba mu karere ka Gakenke, ajya mu bitaro bya CHUK ndetse ajya no mu bitaro by’inkomerere bya Nyagatare, ari naho amaze igihe kirekire aryamye kuko ahamaze imyaka ine n’amezi atanu, ariko igihe cyose amaze mu bitaro ubariyemo n’aho yivurije mbere, kikaba kirenga imyaka 5.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com, uyu musore yashimangiye ko yahuye n’akaga gakomeye, nyuma yo kuvunika ijosi bakamushyiraho igisima ngo amagufwa yongere gufatana neza, ariko nyuma bikaba byaragaragaye ko amagufwa atahuye neza ahubwo hagafatana amagufwa ataringaniye, ari nabyo byatumye igice cyo hasi cyose kigagara, ibi bikaba byararushijeho kumukomerera.

Kumara imyaka yose aryamye ku gitanda ndetse no kuba igice cyo hasi cy’umubiri we cyaragagaye, byatumye Ahimana anahura n’ikibazo cy’uko umugongo wabaye ibisebe, ibi byose bikaba byaramuzahaje kandi kuba umuryango we umaze kuzahara mu by’ubukungu kubera amafaranga menshi bamutanzeho, bituma atakaza icyizere cyo kuzakira kuko n’ubu aho aryamye hari ubuvuzi atabonye kuko yabuze ubushobozi. Mu minsi ishize ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyaganiraga nawe agasobanura uburwayi afite, hari abamufashije abona amafaranga yo gukoresha ibizamini byatumye hamenyekana uko uburwayi bwe bumeze, n’ubwo yabuze ubushobozi bwatuma abasha kuvurwa ngo akire burundu.

Ikibazo cy’uyu musore yakigejeje ku nzego zinyuranye azisaba ubufasha bamubwira ko nta ngengo y’imari bafite, mu bamuhakaniye harimo na Minisiteri y’Ubuzima yitabaje mu minsi yashize mu gihe yari ikiyoborwa na Dr Agnes Binagwaho.

Yari yoherejwe kuvurizwa mu Buhinde, aho bari bamuciye amafaranga akabakaba miliyoni ecyenda ubaze mu mafaranga y’u Rwanda, nyuma aza kubwirwa ko byashoboka ko yivuriza no mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal biri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ariko yasanze ari ho byamuhenda kurushaho kuko ubuvuzi bw’ibanze bamuha mu minsi 6 gusa bwamutwara hafi miliyoni enye, nyuma y’iyo minsi bakagenda bamubwira ibindi yishyura, kuburyo yumva byamutwara amafaranga menshi cyane kuruta n’ayo mu Buhinde.

Ahimana kandi yagerageje kwandikira ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, abasaba ko yakwivuriza ku mwisungane mu kwivuza, ariko ibaruwa dufitiye kopi, Gatera Jonathan uyobora RSSB yamwandikiye tariki 29 Gicurasi 2017, yamubwiraga ko mituweli ikirimo kwiyubaka ikaba itaragira ubushobozi bwo kumwishyurira ayo mafaranga asabwa, bityo bamugaragariza ko agomba kwiyishyurira adakoresheje mituweli.

Kugeza ubu Ahimana avuga ko byamuyobeye, agasaba umugiraneza wese wabibasha kumutabara akabasha kwivuza kuko izindi nzego zose yatakiye bamugaragarije ko bitakunda ko bamwishyurira ubuvuzi.

Ku muntu wese ufite umutima w’urukundo n’impuhwe wakwifuza kugira ubufasha bwose aha uyu musore, yamusanga mu bitaro bya Nyagatare cyangwa akamuhamagara kuri 0782124301 cyangwa 0722124301, cyangwa nanone agahamagara umurwaza we kuri 0722271047.

SANGIZA ABANDI IYI NKURU NABWO URABA UHAYE UYU MUSORE UBUFASHA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA