Nyuma y’uko Perezida Kagame agaragaye anyonga igare mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda aho yari kumwe n’Umunyamerika Peter Greenberg usanzwe akora inkuru zicukumbuye ku mibereho y’abantu, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 bwo yagaragaye bari kumwe ku musenyi, ndetse aza no kugaragara afata amafoto azwi nka selfie n’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baturiye umupaka w’u Rwanda.
Mu mafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame hari aho ari mu bikorwa bisanzwe bimenyerewe nk’iby’ubukerarugendo no kuruhuka, muri ibyo hakaba harimo imyidagaduro itandukanye ku mucanga wo ku mazi magari ku Gisenyi ndetse hari n’aho agaragara atwaye akamoto ko mu mazi kazwi nka Jet Ski.