AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amagambo akomeye Jean Sayinzoga yasize abwiye umukobwa we y’ibyo bazitondera napfa

Amagambo akomeye Jean Sayinzoga yasize abwiye umukobwa we y’ibyo bazitondera napfa
20-04-2017 saa 14:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 35066 | Ibitekerezo

Umusaza Sayinzoga Jean wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera gukina umukino wa karate yari ayoboyemo abandi bakarateka bose mu gihugu ndetse akaba anazwi mu buyobozi bwa Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, mbere yo kwitaba Imana ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017, hari amagambo akomeye yari yarabwiye umukobwa we amumenyesha ibyo bazitondera naramuka apfuye.

Betty Sayinzoga, umukobwa wa nyakwigendera Jean Sayinzoga, yatanze ubuhamya kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017 mu muhango wo kumuherekeza bwa nyuma, avuga bimwe mu byo yaganiriye na se mbere y’uko apfa, anahishura ibintu uyu mubyeyi we yasize amubwiye ko bazitondera mu gihe azaba amaze gupfa.

Muzehe Sayinzoga yavuzwe ibigwi n’amateka y’ibyamuranze akiri ku isi, hanasobanurwa ibyo yavuze bizitonderwa

Nk’uko byasobanuwe muri ubu buhamya, Jean Sayinzoga yasize abwiye mukobwa we Betty Sayinzoga ati : "Umunsi natabarutse ntihazagire uvuga amashuri nize sinzaba ngiye gushaka akazi". Yongeraho ati : "Ntihazagire uvuga abana nabyaye kuko sinarobanuye abo nabyaye n’abo nareze, bose nabareze ntabavanguye". Sayinzoga Jean kandi yabwiye Betty Sayinzoga ko batagomba kuzarira igihe azaba yapfuye. Ngo yagize ati : "Umunsi natabarutse ntimuzaboroge ahubwo muzishime kandi muharanire gukomeza umuryango."

Iyi ni ifoto ya nyakwigendera Sayinzoga akiri umusore aho yakundaga cyane umukino wa karate

Mu kiganiro uyu mukobwa Betty Sayinzoga yagiranye na Se akiriho, ngo yamubajije ibyaranze umuryango wabo amusubiza ko waranzwe no Kutavogerwa, Ubunyangamugayo, Ubucuti nyabwo n’Umurava.

Sayinzoga watabarutse ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017, hari hashize igihe kirekire ari we munyarwanda ufite dani nyinshi mu mukino wa karate dore ko yari afite dani esheshatu, icyakoze hari hashize igihe gito Sinzi Tharcisse na we ageze kuri uru rwego, kuko na we aherutse kubona dani ye ya gatandatu, bivuga ko banganyaga ariko Sayinzoga akaba ari we wayibonye mbere.

Iyi ni ifoto ya vuba, aha Sinzi Tharcisse (ubanza ibumoso) yari kumwe na Sayinzoga (uri hagati)

Sayinzoga Jean wari umwe mu nzobere z’amateka y’u Rwanda, yagize uruhare rugaragara mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kandi yatanze umusanzu ufatika mu gucyura impunzi z’abanyarwanda, cyane abari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye bitabiriye imihango yo gusezera Sayinzoga, yabimburiwe na misa yo kumusabira yabereye kuri Regina Pacis i Remera

Madamu Jeannette Kagame nawe yitabiriye misa yo gusabira nyakwigendera Sayinzoga

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka muri uyu muhango

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame na we yari ahari


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA