AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bagabo, kurangiza vuba si uburwayi n’ubwo bibangama

Bagabo, kurangiza vuba si uburwayi n’ubwo bibangama
16-02-2018 saa 16:58' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 3661 | Ibitekerezo

Burya ngo uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize, kandi kubyina no kurata amaguru biratandukanye. Basomyi ba Ukwezi.com, mu gihe cyo kurangura amabanga y’urugo hari ubwo usanga umugabo yigaya ko yarangije vuba, cyangwa n’umugore ugasanga yiciraguraho ngo yapfubijwe, kugera ubwo ashaka umupfubuzi cyangwa agahitamo kwikinisha. Izi nzira zose si nziza, umuti ni ukubiganiraho mugafata ingamba aho kwisenyera.

Dr Catherine Solano, inzobere mu bumenyi mbonezabitsina n’imyororokere asanga nta mugabo wagombye guhangayikishwa no kurangiza vuba, igihe ntaho aribwa cyangwa ngo abibwirwe na mugenzi we.

Ibigaragaza ko umugabo urangiza vuba :

Kumara iminota itarenze itatu : Iyi minota ibarwa uhereye igihe igitsina kinjiriye mu kindi, ni ukuvuga ko wa mwanya wo kutegurana, rya negekazamubiri ntiribarwa.

Mu mico itari iya kinyarwanda (abatazi kunyaza), iyi minota ibarwa harebewe ku gihe umugabo amara akora ava imbere ajya inyuma, ku muvuduko usanzwe adasahuranwa.

Dr Solano avuga ko uko umugabo akora asahuranwa, bigabanya igihe yamara, bityo na ya minota ntayigeze. N’ubwo iyi nzobere idakomoza ku muco nyarwanda wo gukora mu byerekezo byinshi (imbere, inyuma, iburyo, ibumoso, hasi, hejuru, mu ndiba no mu rusenge ; bivanzemo gutitira), byongera amahirwe yo kurangiza utinze.

Umugabo yitwa ko arangiza vuba, iyo igihe amara kitajya gihinduka ngo kijye hejuru y’iriya minota uko yabigenza kose, ibihe yaba arimo byose ; ndetse n’uburyo (position) yabikozemo yose.

Ariko na none ngo iyo utageza ku munota bwo, biba bikomeye byo kwegera abaganga, ugafata imiti ituma umubiri wawe ukora ukundi uwutegetse.

Kurangiza vuba rero biba uburwayi cyangwa inenge, iyo bitera uburibwe umugabo, cyangwa bigasiga umugore mu nzira nganabyishimo. Naho iyo bombi nta kibazo bibateye, ibintu aba ari amahire.

Aha rero byumvikanishe ko uburyo umugore yateguwe, bishobora gutuma agera ku munezero wa nyuma (orgasme), n’iyo umugabo we yaba arangiza vuba.

N’ubwo hari imiti ya kizungu n’iya gakondo ituma umugabo atinda kurangiza, umuti wa mbere ni ikiganiro na mugenzi we, bagakora isuzuma ry’igikorwa barangije, bakanafata ingamba zo kukinoza kurushaho ubutaha.

Ikindi ni ukwibuka ko imyitozo ngororamubiri ari ingenzi, cyane iyo muyikoranye, mbere cyane y’uko igikorwa nyirizina kiba.

Hanyuma mukamenya ko bigorana kurushaho, iyo umwe muri mwe afite ikibazo mu mutwe (stress), nta bwizerane mufitanye, cyangwa muri muri ntagawa (umwe atinya gusekwa, undi atinya gutenguha).

Uko biri kose, ntawe usabwe gukora areba ku isaha, ahubwo kwimakaza ikiganiro mbanzirizagikorwa, mbonezagikorwa no gukora isuzuma nyuma.

Habaho gutegurana, igikorwa nyirizina kigatangira buri wese yiteguye, byiza bigasabwa n’umugore ubwe. Mu gikorwa, mukaganira, umugore ajya inama ku bimugusha neza. Noneho nyuma uti, « Byari bimeze bite, ese wumvise urangije, ese ubu buryo nibwo ukunda kurusha bwa bundi ? », Cyangwa umugore ati, « urishimye se, ntabwo nsebye, ntabwo ngaragaye », n’ibindi nk’ibyo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA