AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bahati Vanessa yashavujwe no kubyara umwana utabona, ashora akayabo mu gufasha abandi

Bahati Vanessa yashavujwe no kubyara umwana utabona, ashora akayabo mu gufasha abandi
19-12-2016 saa 07:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20107 | Ibitekerezo

Bahati Vanessa, ni umubyeyi ugaragara nk’ukiri muto ufite umutima w’ubutwari budasanzwe. Yahuye n’ibyago umwana we w’umuhungu avukana ikibazo cyo kutabona, agerageza kumuvuza hose biranga agera no mu mahanga biba iby’ubusa, ariko byamuteye kugira umutima wo gushora amafaranga atari macye mu bikorwa byo gufasha abandi bana bakiri bato bahuye n’ingorane z’ubumuga bwo kutabona, kugirango bazabashe kugira ahazaza heza.

Bahati Vanessa ni umubyeyi w’abana bane, umuto muri aba witwa Hakiza Guy Jordan akaba yaravukanye ikibazo cyo kutabona, amuvuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda bigera n’aho amujyana mu Bubiligi ariko nabwo biranga, abaganga batangira kumwigisha uburyo yazita ku mwana we muri ubu buzima butoroshye, akamufasha kuzagira ahazaza heza. Ubu afite umwaka umwe n’amezi atatu.

Bahati Vanessa n’umuhungu we Hakiza Guy Jordan ufite ubumuga bwo kutabona

Bahati Vanessa yaje kugira igitekerezo cyo gukora igikorwa cy’urukundo, ashinga umuryango udaharanira inyungu yitiriye umwana we, awita "Jordan Foundation". Jordan Foundation ubu ikorera mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ikaba irimo abana 20 barimo 16 batabona burundu ndetse n’abandi 4 babona gacye. Umuto muri aba bana afite imyaka 3 naho umukuru afite imyaka 10.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016, Bahati Vanessa yari yatumiye ababyeyi batandukanye ngo abamurikire uyu muryango we umaze amezi atatu, aho atunga aba bana, akabitaho akabagaburira, akabacumbikira mu nzu ye n’umugabo we, ikirenze kuri ibyo bakaba banakurikirana amasomo ajyanye n’ubumuga bwo kutabona bafite. Ni igikorwa avuga ko kimusaba amafaranga menshi, kandi akaba nta handi akura uretse mu bushobozi bw’amafaranga y’umushahara we yemeye kuzajya ashora muri uyu mushinga atazungukamo ikindi kitari umugisha uturuka ku Mana.

Uyu ni umwe mu babyeyi bafite abana muri uru rugo, asobanura uburyo biba bitoroshye kubarera

Bahati Vanessa yatangarije abanyamakuru ko aba bana yabakuye mu turere dutandukanye mu gihugu, akaba yaragiye ababona abifashijwemo n’abayobozi b’inzego z’utwo turere. Kugeza ubu ariko umubare w’abana amaze kwakira n’abandi benshi bifuza ko yabakira byenda kugera aho birenga ubushobozi bwe kuko nta handi akura hatari mu mushahara we no mu bufatanye n’umugabo we, agasaba inzego za Leta, imiryango yita ku bababaye ndetse n’abandi bafite umutima w’impuhwe ko bamufasha gukomeza kwita kuri aba bana.

Aba bana bose Bahati Vanessa yababereye undi mubyeyi wabo ubamenyera byose

Bahati Vanessa ati : "Bisaba amafaranga menshi cyane, kugeza ubu ndabibashije ariko aho bigeze ngenda mpura n’imbogamizi zimwe na zimwe, amafaranga nkoresha ni umushahara wanjye mpembwa mbifashijwemo n’uwo twashakanye, ariko kugeza ubu mfite imbogamizi nyinshi, abana bahari ni benshi cyane, ababyeyi benshi bansaba kuba nababafasha kandi aho turi murabona ntabwo ari hanini abana baruzuye. Ikindi kibazo ni icy’ibikoresho byabo, biba bihenze cyane. Icyo nasaba abafite umutima w’impuhwe ni uko bamfasha, bakajya bamfasha aba bana, kubakurikirana nabyo ni ibintu bigoye kandi kuba bari ahangaha ntabwo ari ukubagaburira gusa bakeneye no kwiga, bakeneye ibyo bikoresho byabo kandi birahenze cyane, n’abandi bakumva bafite umutima wo gufasha bose ntabwo babura icyo bafasha aba bana kuko ibyo bakenera mu buzima busanzwe ni byinshi cyane."

Aba bana bakenera kwitabwaho byihariye kuko hari ibyo batakwishoboza

Bahati Vanessa avuga ko abana bafite ubumuga bwo kutabona ari ngombwa ko bitabwaho by’umwihariko, kandi bakaba bazagira ahazaza heza bakagira ibintu bashobora gukora byabateza imbere n’imiryango yabo n’igihugu muri rusange, ariko ibi kubigeraho bikaba bisaba ko bahabwa uburere n’uburezi bwihariye bujyanye n’ubumuga bafite.

Aha ni mu rugo Bahati Vanessa arereramo aba bana bafite ubumuga

Muri uru rugo harimo n’imyicungo ifasha aba bana kwidagadura


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA