Bosenibamwe Aimé, wari umaze igihe ari Umuyobozi Mkuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (National Rehabilitation Service : NRS) yitabye Imana.
Biravugwa ko uyu mugabo w’imyaka 52 y’amavuko yitabye Imana azize uburwayi nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we.
Bosenibamwe yakoze imirimo itandukanye muri Leta y’u Rwanda aho yanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, inshingano yavuyeho mu 2017, ahita ajya kuyobora NRS
Ikigo NRS, Bosenibamwe yayoboraga cyatangaje kuri Twitter ko kibabajwe no kumenyesha ko ko kuri uyu wa Gatandatu, 23 Gicurasi, Uwari Umuyibozi Mukuru wacyo yitabye Imana.
Itangazo rikomeza rivuga ko “Abakozi, Inshuti n’umuryango dufatanye muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
*INKURU IBABAJE*
N'Umubabaro mwinshi, turabamenyesha ko kuri uyu wa Gatandatu, 23 Gicurasi, Uwari Umuyibozi Mukuru wa @nrs_rwanda Aimé BOSENIBAMWE yitabye Imana. Abakozi, Inshuti n'umuryango dufatanye muri ibi bihe bikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira. pic.twitter.com/OP7oNiYNDS— NATIONAL REHABILITATION SERVICE (@nrs_rwanda) May 23, 2020