AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bunani warohoye umwana yashyikirijwe moto n’umugore we ahabwa amafaranga menshi - VIDEO

Bunani warohoye umwana yashyikirijwe moto n’umugore we ahabwa amafaranga menshi - VIDEO
13-03-2020 saa 18:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14909 | Ibitekerezo

Bunani Jean Claude wagaragaje igikorwa cy’ubutwari akemera gushyira ubuzima bwe mu kaga atabara umwana wari ugiye gutwarwa n’umuvu muri ruhurura ya Nyabugogo, yamaze guhindurirwa ubUzima we n’umuryango we kuko yashyikirijwe moto izajya imwinjiriza amafaranga, ndetse kuri konti ye n’umugore we bashyirirqaho amafaranga ahagije azabafasha gukora ibikorwa by’ubucuruzi, bugakorwa n’uyu mugore kuko umugabo we yari amaze igihe yarahawe akazi mu mujyi wa Kigali.

Tariki ya 1 Gashyantare 2020 nibwo uyu mugabo uvuka mu karere ka Nyanza ariko uba mu mujyi wa Kigali yakoze iki gikorwa cyakoze benshi ku mutima. Ni igikorwa benshi bafashe nk’icy’ubutwari cyanahuriranye n’uko uwo munsi hizihizwaga umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda.

Nk’uko byagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo yageze kuri ruhurura asanga abantu bashungereye uyu mwana abandi bari kwifatira amashusho, ahita amanuka ku rwego ajya muri iyi ruhurura akuramo uyu mwana.

Ibi byashimwe n’abatari bacye biza no gutuma Kayisime Nzaramba wari umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge amushakira akazi ku ivuriro Polyclinique de l’Etoile rikorera kuri Ste Famille mu mujyi wa Kigali, aho amaze igihe acunga umutekano akazajya agenerwa umushahara w’amafaranga y’u Rwanda 70.000 buri kwezi.

Nyuma y’iminsi micye yishimira aka kazi, yarushijeho kumwenyura kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, ubwo yashyikirizwaga moto nshyashya ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 1.500.000, ibyo bikanagendana n’amafaranga yashyizwe kuri konti yabo ngo azafashe umugore we gukora ibikorwa by’ubucuruzi i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo aho basanzwe batuye.

Ubwo bashyikirizwaga iyi moto, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe banavuga uburyo bagiye gutera imbere babikesha iyi moto n’amafaranga bahawe. Kuri bombi, ibyishimo byabarenze bagaragaza ko batarabasha kwiyumvisha ibirimo kubabaho.

Dr Kayinamura Yohani uhagarariye itsinda ry’Abanyarwanda baba muri Amerika bashyikirije Bunani n’umugore we iyi moto n’amafaranga, yadutangarije uko igitekerezo cyaje ndetse ku bijyanye n’ingano y’amafaranga aduhamiriza ko ayo bo basabye babona yabafasha gukora neza ubucuruzi, bahisemo kubaha inshuro ebyiri zayo kugirango bigende neza kurushaho. Dr Kayinamura kandi yadutangarije ko ubu barimo gushakisha wa mwana warohowe na Bunani kugirango nawe bazamufashe bamutegurire kuzagira ejo heza hazaza.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA