Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yibasiye ibice binyuranye by’intara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Burera aho mu murenge wa Rusarabuye, akagari ka Kabona, Umudugudu wa Rutuku, yagaragayemo n’imirabyo hamwe n’inkuba yakubise uwitwa Iyamuremye Jean Bosco w’imyaka 38 agahita yitaba Imana.
Iyi mvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2017, kuva mu masaha ya sa saba kugeza ahagana sa kumi z’umugoroba. Uyu Iyamuremye imvura yamusanze mu murima ahinga hamwe n’umugore we n’umwana wabo umwe, nyuma baza kujya kugama ku witwa Rwagasore ariho inkuba yakubise bari ikaza guhita ihitana uyu mugabo mu masaha ya sa cyenda gusa umugore n’umwana nta cyo babaye.
Nsabimana Fabrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusarabuye yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko muri aka gace hasanzwe hari ikibazo cy’inkuba zikunze gutwara ubuzima bw’abantu gusa hakaba hari ingamba ziri gufatwa hagati y’ubuyobozi ku bijyanye no kuba hakubakwa imirinda nkuba ku rundi ruhande ariko ngo iyi mvura yaguye ejo nta kindi yangije usibye uyu mugabo wakubiswe n’inkuba.
Gitifu Fabrice yagize ati “Imvura yaguye ejo mu masaha y’ikigoroba yose yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe ariko nta bindi yangije ariko rero wenda icyo navuga hariya hantu buri mwaka hasanzwe hadutwara byibuze umuntu umwe bitewe n’inkuba zikunze kuhibasira ariko hagati aho dufatanyije n’ubuyobozi budukuriye hari ingamba zafashwe z’uko duteganya kuhubaka imindankuba mu rwego rwo kurinda abaturage bacu”
Gitifu Fabrice kandi yakomeje asaba abaturage by’umwihariko abo mu murenge we ko bajya nabo bagerageza kwirinda mu bihe nk’ibi cyane bakirinda kuvugira ku matelefone mu mvura no kugama munsi y’ibiti.