Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko umuti rukumbi ushobora gutuma coronavirus idakwirakwira ngo abantu basabwe gusubira muri gahunda ya Guma mu Rugo nk’uko byagendekeye bamwe mu batuye mu karere ka Rusizi ari uko buri wese yumva ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 amureba.
Commissioner of Police Rutikanga Rogers yabitangarije muri gare y’akarere ka Huye kuri uyu wa 10 Kamena 2020, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Abanyarwanda by’umwihariko abagenzi n’abatwara abagenzi, mu modoka, no kuri za moto basabwe kutumva ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 ari aya polisi cyangwa Minisitiri w’Intebe ahubwo bakumva ko yashyiriweho kurinda ubuzima bw’abaturage.
Kamana André, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare ikomeje kugira mu gukumira icyorezo cya coronavirus, anashimira abanyarwanda uburyo bakomeje kumvira amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
Ati “Impamvu mu Rwanda dufite imibare mike y’abanduye coronavirus tugereranyije no mu bindi bihugu ni uko Abanyarwanda bumva amabwiriza yo kwirinda covid-19”
CP Rutikanga yagaragaje ko gukumira covid-19, bishoboka ati ’icyo bisaba ni uko abanyarwanda bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ntawe usiganya undi’.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye buri wese kumva ko kurwanya covid-19 ari inshingano ze
Yagize ati “Umuti kugeza ubu ng’ubu utuma idakwirakwira wa mbere ni ukumenya icyo gukora ukagikora. Ni ukwambara agapfukamunwa neza, gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo no kwirinda gusurana bidafite impamvu, niba wanasuye umuntu ntumwegere, tumuhobere, ntumuhe akaboko, niba hari icyo mushaka kuvugana ni ya metero imwe cyangwa kurushaho”.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abaturage ko saa tatu z’ijoro buri wese akwiye kuba yageze aho acumbika cyangwa iwe.
Ati “Ntabwo saa tatu ari izo kukujyana aho utaha, oya, ni ukugira ngo ube utakiragaragara ahantu ahariho hose mu muhanda”.
CP Rutikanga yasabye buri Muturarwanda kumva ko gutanga ubutumwa bwa covid-19 bimureba, nibyo yagereranyije no kuba buri mu Munyarwanda agomba gukora akazi nk’ak’umujyanama w’ubuzima.
Ati "Ndaira ngo mbasabe aho uri hose ube uri mwarimu, kandi ntutegereze ngo inzego za gisirikare, iz’ibanze cyangwa iza polisi nizo ziraza kureba uko wambaye agapfukamunwa oya, turasaba buri Munyarwanda ko ahinduka umupolis kuri iki gikorwa, ko ahinduka umwarimu, ko ahinduka umujyanama w’ubuzima, buri munyarwanda ahinduke umujyanama w’ubuzima ku buryo aho ubona utakambaye neza umugira inama".
Umuyobozi wa Gare ya Huye yomeka ubutumwa bwo kurwanya covid-19 ku mudoka intwara abagenzi
Ubu butumwa bwahawe abagenzi, abakata amatike b’ibigo bitandukanye bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umukozi wa Horizon Express witwa Kabarega Edouard yavuze ko kuva Leta yakomorera bizinesi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange yabasabye ko abagenzi bagomba guhana intera ngo ibi barabyubahiriza, ikindi ngo kuri za biro zikata amatike haba hashushanyijeho uburyo abakiriya bagomba guhagarara mu buryo bwo guhana intera, abashoferi n’abagenzi baba bambaye udupfukamunwa, kandi abashoferi baba bafite uducupa turimo umuti wica udukoko mu biganza.
Kabarega avuga ko ubu bukangurambaga bakorewe na Polisi y’u Rwanda bari babukeneye, Ati “Ubu bukanguramba bwari ngombwa kuko hari igihe abantu babyumva ku maradiyo, ariko iyo inzego zishinzwe umutekano ziyiziye ku kibuga aho akazi kabera abantu babyumva kurushaho”.
Jean Paul Muhawenayo, ukorera Volcano Express yavuze ko ubutumwa bahawe na polisi muri ubu bukangurambaga bwo kwirinda covid-19 basanzwe babuzi gusa ngo ni byiza ko bongeye kubibutsa.
Ati “Ikimaze kugaragara ni uko ari icyorezo cyandura vuba vuba, abantu benshi bakaba bakwandura mu gihe gito. Leta ihozaho ubukangurambaga kugira ngo ikomeze itwibutse tutaza kwirara intambwe twari tumaze kugeraho igasubira inyuma”.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe ubukungu n’iterambere Kamana Andre yomeka ku modoka ubutumwa bwo kurwanya covid-19
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubukangurambaga yatangije ari ubwo kurwanya covid-19, gusa ngo abagenzi n’abatwara abagenzi bakwiye no gukomeza kwirinda impanuka nk’uko bamaze iminsi babyigishwa mu bukangurambaga bwa gerayo amahoro.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iyi minsi mu karere ka Rusizi ariho hari kuboneka abantu benshi banduye covid-19. Ejo tariki 9 Kamena 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 12 bituma abanduye bose hamwe baba 463, abakize ni 300, abakirwaye ni 161 naho abo iki cyorezo kimaze kwica mu Rwanda ni 2 gusa mu gihe ku Isi abo kimaze kwica barenga ibihumbi 400.