Mu mujyi wa Bujumbura ahazwi nko mu isoko rya Jabe, muri iyi minsi hari kugaragara ubwiyongere bw’urujya n’uruza rw’abagura imiti gakondo biganjemo abagura imiti ivura indwara zifata ubuhumekero.
Imiti gakondo irimo ibiciro bitandukanye birimo ikozwe mu mababi, indabyo, imbuto, impeke, ibikuye,imizi, n’ingeri.
Nduwingoma Claudette, ucuruza imiti muri iri soko yabwiye Radio Isanganiro ko abagura imiti y’indwara z’ubuhumekero bari kubaha ari umuravumba na umucyayicayi.
Ati “Turi kubaha umuravumba, umucyayicayi, n’intusi. Ibi bigabanya uburibwe bwo mu mutwe, ibicurane n’ inkorora”.
Uyu muvuzi gakondo avuga ko ibi bimera bitekwa mu cyungo umurwayi akihumuriza umuhumuro wabyo, aribyo bita kwiyubikira cyangwa kwiyuka.
Undi muganga wari kumwe na Nduwingoma yavuze koi bi bimera umuntu ashobora no kubiteka, akabisabika akajya anywaho ikirahure kimwe inshuro eshatu ku munsi, yaba ari umwana agahabwa ikiyiko kimwe inshuro eshatu ku munsi.
Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi, mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki 5 Kamena 2020, yavuze ko guhumeka ikimera kitwa Artemisia byongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryemera imiti gakondo nk’ubuvuzi bwizewe bwuganira ubuvuzi bwa kizungu.
Mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yasabye ko kwamamaza imiti gakondo mu binyamakuru bihagarikwa. Mu Burundi naho tariki 17 Mutarama 2020, Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yasabye ko kwamamaza imiti gakondo bihagarikwa keretse ku miti yabanje gusuzumwa n’abatekinisiye babifitiye ububasha niyo yemerewe kwamamazwa.