Kudacika intege, kwishakamo ibisubizo, guhora ushakisha udushya, kumenya kubyaza inyungu igihombo wagize no kugira intego ihamye ukayihambiraho, ni amwe mu masomo menshi urubyiruko rushobora kwigira kuri Tuyisenge Emmanuel, rwiyemezamirimo ukuri muto ariko umaze kuba ikirangirire kubera ibyo akora nyamara uburyo yatangiye n’urugendo rwamugejejeho aho amaze kugera ubu, ni urugamba rutoroshye abona buri wese warurwana adashobora gutsindwa.
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda, abakora ibikorwa by’ubwubatsi bamaze kumenya cyane Tuyisenge Emmanuel nka rwiyemezamirimo ukora ibikoresho by’ubwubatsi byiza cyane kandi bikomeye, kuburyo ababibona benshi batekereza ko byaba byarakorewe mu mahanga. Abayobozi batandukanye, bamazee gushima cyane uyu musore ndetse yanagiye ahabwa ibihembo bitandukanye kubera inzozi ze yabashije kugira impamo.
Ubwo yarangizaga kwiga Kaminuza mu cyahoze ari KIST, Tuyisenge Emmanuel yashakishije akazi yumva ari ho azakura imibereho nk’uko benshi barangiza kwiga Kaminuza babitekereza. Ntabwo byamuhiriye ariko, umugani wa ya ndirimbo ngo "Nzi ko akazi k’ubu kabonwa n’uwo zereye...". Yaje kubona akazi gaciriritse muri kompanyi y’ubwubatsi akora nka nyakabyizi, ariko n’ubwo kari kagoye kamubereye ishuri ryiza ryatumye arushaho gusobanukirwa ibijyanye n’ubwubatsi, binarushaho kumuhumura amaso bimutera gutekereza cyane.
Bimwe mu bikoresho bikundwa na benshi bikorwa na Temaco Builders
Yaje gutekereza, yumva we ubwe akwiye kurwana urugamba rwo kwishakamo ibisubizo, maze muri 2013 atangiza kompanyi yise TEMACO Builders ikora ibikoresho by’ubwubatsi birimo ama pave, dalette, bordure, claustra(costra), block cement n’ibindi bikoze muri beto(beton).
Yatangiye afite amafaranga macye, nayo ayakoresha nabi arahomba ariko atsimbarara ku ntego ye, amakosa yakoze amubera isomo, agenda akosora ibintu kugeza ubwo yatangiye kubona ko inzozi ze azazigeraho nta kabuza. Yagiye ajya hirya no hino mu bihugu bitandukanye, arirya arimara kugirango arusheho guteza imbere umushinga we. Ibi ni nabyo agiramo inama abashaka kwikorera bose, ashimangira ko ibintu byose bitangira gahoro gahoro.
Ati : "Tangirira aho uri kandi utangire uko umeze unatangirane bicyeya ufite. Urugero niba ushaka kugira inkoko 1000, tangirira ku nkoko imwe wabasha kubona. Abantu benshi b’urubyiruko bumva ko amafaranga ari yo yo gutekerezaho bwa mbere mu gihe umuntu atekereza uko yakwishakamo ibisubizo, nyamara ahubwo iyo wamaze gutekereza uko uzishakamo igisubizo nibwo n’uburyo bwo kuzabona ayo mafaranga bugenda buza. Wowe nubona amahugurwa mu byo wifuza gukora uzayahe agaciro kandi nubona ibikogora byinshi mu byo ukora, nibyo bizagufasha kurushaho gutera imbere. Guhura n’ibibazo ntawabyifuza ariko nibyo bizakugeza ku bisubizo, nanjye byaramfashije cyane"
Avuga ko nawe ibi byamufashije cyane, kuburyo we yagiye yicara akagerageza gukora uruvange rw’amabara akoresha yifashishije Ubutabire yize muri kaminuza ndetse akagerazeza gashushanya modeli z’ibikoresho byose bakora abamugana bakaba ari bo bahitamo ibyo bakeneye ariko yizeye nawe ko ibyo yakoze ari byiza kandi bifite uburambe ntagereranywa.
Tuyisenge Emmanuel na kompanyi ye TEMACO Builders, bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye ndetse banagiye bashimwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi. Aba bayobozi bombi, bagaragarije ku rubuga rwa Twitter ko banyuzwe cyane n’ibikorwa bya TEMACO Builders.
Yesterday I took pleasure in visiting this stand and many more mainly run by young Entrepreneurs ! Please keep it up !!
— vincent munyeshyaka (@vimunyeshyaka) March 31, 2018
Keep up the spirit, the spirit of hardwork, resilience and commitment to develop your country https://t.co/tDhgDHpw0f
— Rosemary mbabazi (@RMbabazi) April 2, 2018
Temaco Builders ubu ikorera ku Kimironko mu mujyi wa Kigali, inyuma y’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryahoze ryitwa KIE. Tuyisenge Emmanuel avuga ko uretse guha abantu ibikoresho batasanga ahandi ndetse na serivisi nzizam ashobora no kugira inama rwiyemezamirimo waba ufite umushinga ateganya gukora. Aboneka kuri telefone igendanwa 0788306074.
Muri TEMACO Builders bakora amapave y’ubwoko butandukanye asaswa mu mbuga, yose afite umwihariko w’ubwiza n’ubukomere bituma guhitamo bigora umuguzi