AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

CHUK yitandukanyije n’uwavuze ko ari umukozi wayo nyuma yo gufatwa yiyitirira Polisi akarya abantu amafaranga

CHUK yitandukanyije n’uwavuze ko ari umukozi wayo nyuma yo gufatwa yiyitirira Polisi akarya abantu amafaranga
23-09-2021 saa 10:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2314 | Ibitekerezo

Ibitaro bya CHUK bivuga ko umugabo uheruka gufatwa yiyitirira Polisi akarya abantu amafaranga atari umukozi wabo nk’uko yabitangaje, ubuyobozi bw’ibi bitaro bukaba bwutandukanyije na we bushimangira ko atigeze aba umushoferi w’imodoka z’ibi bitaro zitwara indembe.

Polisi y’u Rwanda kuwa Gatatu yeretse amanyamakuru umugabo witwa Rutaganda watawe muri yombi kuko yiyitaga Komanda wa Polisi ukora mu by’umutekano w’umuhanda akaka abashoferi bakoze impanuka amafaranga avuga ko ari ayo kuzabafasha kubakurikiranira ikibazo.

Mu magambo ye imbere y’abanyamakuru, uyu mugabo yari yatangaje ko yari umushoferi w’Imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bya CHUK.

Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK bwandikiye ikinyamakuru Ukwezi batumenyesha ko uyu mugabo abeshya atari umukozi wabo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa CHUK, rigira riti : "Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) buramenyesha igitangazamakuru ‘Ukwezi’ ko Bwana Augustin Rutaganda ukurikiranywe na Polisi, akaba yareretswe tangazamakuru ku wa Gatatu tariki 22, Nzeri, 2021 atari umukozi w’ibitaro bya CHUK…”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA