Ibitaro bya CHUK bivuga ko umugabo uheruka gufatwa yiyitirira Polisi akarya abantu amafaranga atari umukozi wabo nk’uko yabitangaje, ubuyobozi bw’ibi bitaro bukaba bwutandukanyije na we bushimangira ko atigeze aba umushoferi w’imodoka z’ibi bitaro zitwara indembe.
Polisi y’u Rwanda kuwa Gatatu yeretse amanyamakuru umugabo witwa Rutaganda watawe muri yombi kuko yiyitaga Komanda wa Polisi ukora mu by’umutekano w’umuhanda akaka abashoferi bakoze impanuka amafaranga avuga ko ari ayo kuzabafasha kubakurikiranira ikibazo.
Mu magambo ye imbere y’abanyamakuru, uyu mugabo yari yatangaje ko yari umushoferi w’Imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bya CHUK.
Nyuma yo gutangaza iyi nkuru, ubuyobozi bw’ibitaro bya CHUK bwandikiye ikinyamakuru Ukwezi batumenyesha ko uyu mugabo abeshya atari umukozi wabo.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa CHUK, rigira riti : "Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali( CHUK) buramenyesha igitangazamakuru ‘Ukwezi’ ko Bwana Augustin Rutaganda ukurikiranywe na Polisi, akaba yareretswe tangazamakuru ku wa Gatatu tariki 22, Nzeri, 2021 atari umukozi w’ibitaro bya CHUK…”