AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

COVID19 : Hakize abantu benshi biganjemo ab’i Rusizi

COVID19 : Hakize abantu benshi biganjemo ab’i Rusizi
5-07-2020 saa 21:30' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2365 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru abantu 44 bari barwaye icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus basezerewe bagataha iwabo mu miryango nyuma yo gusanga nta bimenyetso bya Coronavirus bagifite.

Imibare yo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020, igaragaza ko abantu 13 aribo basanganywe Coronavirus mu bipimo 3,279 byafashwe.

Igaragaza kandi ko abantu 44 aribo bakize iki cyorezo bituma umubare w’abamaze gukira biyongera bagera ku 567.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko muri aba barwayi bose harimo 38 bo mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi hakize abarwayi 44 muri bo, 38 ni abo mu karere ka Rusizi. Ibi byatumye abakize bongera kuba benshi kuruta abakirwaye, nabo tubifurije gukira vuba.”

Muri rusange kuva ku wa 1 Werurwe 2020, ubwo mu Rwanda hagaragaraga umuntu wa mbere ufite ibimenyetso bya Coronavirus hamaze gufatwa ibipimo 160,550.

Muri ibyo bipimo hagaragayemo abantu 1,105 barwaye Coronavirus, mu gihe 567 bamaze gukira bagataha iwabo naho abandi 535 baracyarwaye mu gihe kandi abantu batatu aribo bamaze kwivuganwa na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda.

COVID-19 yandura iyo umuntu ahuye n’umwuka urimo udutembabuzi duturutse mu mazuru cyangwa mu kanwa by’umuntu wayanduye iyo yitsamuye cyangwa akoroye. Utwo dutembabuzi tw’umuntu wayanduye dushobora kugwa ku kintu cyangwa ahantu hanyuma abandi bakora kuri ibyo bintu cyangwa aho hantu, nyuma yaho bagakora mu maso, ku izuru cyangwa ku munwa bahita bandura COVID-19.

Ni ngombwa ko intera iri hagati y’umuntu muzima n’umurwayi iba ari m 1 kuko ashobora kwandura COVID-19 igihe yakiriye amatembabuzi avuye ku muntu wanduye iyo akoroye cyangwa yitsamuye.

Ibimenyetso bya COVID-19 harimo guhinda umuriro, gukorora, kugira umunaniro ukabije ndetse n’ibindi bimenyetso birimo kubabara mu muhogo, kugira ibicurane no kurwara umusonga. Ushobora kwandura iyo ndwara ariko ntugaragaze ibimenyetso.

Abantu bakuze n’abandi bafite uburwayi bwa karande nk’ubw’umutima, diyabete n’umuvuduko w’amaraso iyo bayirwaye irabazahaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA