AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dore uko bigenda iyo umuntu ariye tangawizi buri munsi mu gihe cy’ukwezi

Dore uko bigenda iyo umuntu ariye tangawizi buri munsi mu gihe cy’ukwezi
18-04-2020 saa 13:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10955 | Ibitekerezo

Tangawizi mu Cyongereza yitwa ‘Ginger’, ibamo ibyitwa gingerol, shogaol, zingiberenea, moko atandukanye y’amavitami ndetse ibamo n’amoko atandukanye y’imyunyu ngugu.

Tangawizi ni kimwe mu biribwa umuntu ahekenya akumva mu nkanwa kirashaririye. Abenshi bayihekenya iyo barwaye inkorora kuko yirukana akayi, ariko hari impinduka nziza tangawizi ikora mu mubiri w’umuntu uyiriye mu gihe cy’ukwezi.

1.Isesemi irazimira : Urubuga tip and tricks ruvuga ko kurya cyangwa kunywa icyayi kirimo tangawizi buri gitondo, ukabikora mu gihe cy’ukwezi byirukana isesemi. Abantu babyuna isesemi by’umwihariko abagore batwite tangawizi yabafasha guhangana n’iki kibazo.
2. Kugabanya ububabare : Tangawizi igabanya ububabare ku bantu bakunze kubabara mu ngingo.

3.Igabanya impatwe : Abantu bakunze kugira ikibazo cyo kwituma ibikomeye, bagirwa inama yo kurya tangawizi kuko ikemura iki kibazo.

4. Mu mihango : Abakobwa cyangwa abagore bakunze guhura n’ikibazo kubabara mu gihe cy’imihango bagirwa inama yo kunywa tangawizi, kuko ari umwe mu miti ikemura icyo kibazo.

5.Kongera abasirikare : Iki gihingwa gifasha umubiri w’umuntu kurema abasirikare bashya bityo agatsinda indwara by’umwihariko iziterwa n’amavirusi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA